Gymnastique: Ikipe ya Gatenga yerekanye ubuhanga yegukana igikombe mu kwibuka Jenoside (Amafoto)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Kamena 2017 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Mu mikino ya Gymnastique yo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ikipe ya Gatenga yerekanye ubuhanga mu myitozo ngororamubiri, kwitera mu kirere no kugendera ku magare maremare y’ipine rimwe.

Aya marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Gymnastique mu Rwanda ( FERWAGY) yabereye i Rubavu ku kibuga cya Vision Jeunesse Nouvelle kuri uyu wa Gatandatu yitabirwa n’amakipe ane yo mu Rwanda n’atatu yo muri Congo Kinshasa.

Ikipe ya Gatenga Don Bosco n’ubundi isanzwe izwi cyane mu myitozo ngororamubiri niyo yakoze imyiyerekano myiza irimo kuriranaho byitwa kubaka pyramide, kwitera mu birere binyuraguramo ndetse no kugenda ku magare y’ipine rimwe kandi rirerire.

Iyi kipe yagize amanota 86 yakurikiwe na Vision Jeunesse Nouvelle y’i Rubavu (Hirondele) yagize 76, Eagle Acrobatic y’i Muhanga yagize 64 na Les Etoiles de l’Acrobatie ya Bugesera iba iya kane n’amanota 60.

Umuyobozi wa FERWAGY, Padiri Turabanye Jean Pierre, yatangarije ko irushanwa ryagenze neza nk’uko bari bariteguye, bishimiye ko amakipe yari afite guhangana ariko anavuga ko hakiri ikibazo cy’amikoro ariyo mbogamizi ituma hatitabira menshi.

Yagize ati “Irushanwa ryagenze neza gusa si ijana ku ijana kuko twari tuzi ko hitabira amakipe atandatu yo mu Rwanda none haje ane gusa, birumvikana haracyari byinshi byo gukora ariko urebye ni ibibazo by’amikoro kuko nta mafaranga turabona mu mikino yacu nitwe twishakamo ayo dukoresha mu bushobozi bwacu buke.”

Padiri Turabanye yishimiye ko nubwo amikoro ari make, umukino wo urimo gutera imbere kuko uko habaye amarushanwa abakinnyi berekana ubumenyi buri ku rwego rushimishije ndetse bikaba bishoboka ko u Rwanda rwatangira kwitabira amarushanwa hanze y’igihugu vuba ishyirahamwe nirimara kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.

Muri aya marushanwa hari n’amakipe atatu yo muri Congo Kinshassa arimo Umoja Club, Nganji Club na Mont Goma Club yo atarushanwe ahubwo yiyerekanaga mu bihe by’akaruhuko ariko yashimishije abafana cyane kubera uko bakoraga imyiyereko ivanze n’imbyino z’iwabo.

Abakinnyi bo mu Gatenga bacanga udupira mu buryo bwashimishije abafana
Ikipe ya Gatenga yigaragaje mu byiciro bitandukanye
Abakinnyi ba Umoja Club y'i Goma biyerekana mu kuriranaho
Abana berekanye ko imibiri yabo yagororotse bihagije
Ikipe ya Gatenga yatwaye igikombe mu irushanwa ryo kwibuka Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza