Jeux Olympiques: Niyonshuti yakoze impanuka, Umurungi yitwara neza mu koga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Kanama 2016 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike iri kubera i Rio de Janeiro batangiye gukina kuri uyu wa gatandatu, mu gusiganwa ku magare mu muhanda, Kapiteni Adrien Niyonshuti ntiyahiriwe kuko yaje gukora impanuka ntiyasoza isiganwa naho Umurungi Joanna warushanwaga mu koga yitwara neza ariko nta mudari yabonye.

Adrien Niyonshuti wagiye uyoboye ikipe y’u Rwanda mu mikino Olempike muri Brazil niwe wanabimburiye bagenzi be gukina ariko nyuma y’impanuka yari yakoze kuwa Kane tariki 4 Kanama ari mu myitozo, yongeye kugira ibyago igare rye ribura feri.

Yaje guhabwa irindi gare ariko amaze gukora ibirometero 50 muri 237.5 bagombaga gusiganwa yaje kugwa bituma ahita anava mu bandi nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Fidel Kajugiro Sebarinda ushizwe itangazamakuru muri Komite Olempike.

Irushanwa ryegukanywe na Van Avermaet Greg wo mu Bubiligi akoresheje amasaha 6:10:05 akurikirwa na Fuglsang Jakob wo muri Denmark bakoresheje ibihe bingana mu gihe ibihangange nka Chris Froome uheruka kwegukana Tour de France wari witezwe cyane yabaye uwa 12 asizweho iminota 2:58.

Uretse Adrien Niyonshuti utabashije kurangiza isiganwa, mu bakinnyi 143 bari baritangiye harangije 63 gusa kubera imisozi, umuvuduko n’impanuka zari ziganje cyane.

Mu batarangije harimo n’igihangange Cummings Stephen ukinira u Bwongereza na Dimention Data, ikipe Adrien Niyonshuti nawe akinamo.

Mu koga, umukobwa w’umunyarwandakazi, Umurungi Joanna wari umaze igihe yitoreza mu Butaliyani nawe yakinnye kuri uyu wa Gatandatu yasiganwe mu koga metero 100 za Bunyugunyugu (butterfly).

Muri iki cyiciro yabaye uwa kabiri mu isibo ( heat) yari arimo akoresheje umunota 1’11"92 kandi yari asanzwe agira umunota 1:13:14, akuraho amasegonda abiri ,ibi bikaba ari ibihe byiza kuriwe agize kuva yatangira gukina.

Undi munyarwanda uzarushanwa vuba ni Eloi Imaniraguha uzakina tariki 11 Kanama akaba yari amaze umwaka muri Swimming Center ya Thailand yitegura iyi mikino akaba atangaza ko kuba agiye gusiganwa na benshi mu bo basanzwe bakorana imyitozo bizamufasha gushyiraho amateka mashya mu mukino wo koga mu Rwanda.

Adrien Niyonshuti ntiyahiriwe n'isiganwa
Joanna yanditse amateka mashya
Umurungi Joanna(uhagaze) yitwaye neza mu koga nubwo ategukanye umudali
Umukino wo koga wari witabiriwe n'abantu benshi
Umubiligi, Greg Van Avermaet niwe wegukanye isiganwa ahigitse ibihangange birimo Chris Froome

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza