Minisitiri Nyirasafari mu magana y’abitabiriye Isiganwa rya Kigali Night Run (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Kamena 2019 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, guhera saa Moya, habaye isiganwa ry’abatarabigize umwuga ryiswe “Kigali Night Run” ryahurije hamwe abantu batandukanye bakora imyitozo ngororamubiri mbere yo gusiganwa ku maguru byoroheje ku ntera y’ibilometero bitanu na metero 400.

Iri siganwa rya Kigali Night Run riba icyumweru kimwe mbere y’uko haba Marathon Mpuzamahanga ya Kigali, aho iy’uyu mwaka iteganyijwe ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019.

Ni muri urwo rwego amagana y’abanyarwanda barimo na bamwe mu banyamahanga batandukanye bahuriye ku masangano y’umuhanda imbere ya Kigali Heights bakora imyitozo ngoraramubiri bafashijwe n’abatoza bayo mbere yo gusiganwa bagenda gake ku ntera y’ibilometero 5,4.

Abitabiriye Kigali Night Run bahagurukiye imbere ya Kigali Heights, banyura kuri Kigali Convention Center, bakomeza kuri Ambasade y’u Buholandi, bagaruka kuri Kigali Heights, bakomeza Kimihurura kuri Rwanda Revenue Authority, basubira inzira banyuzemo, basoreza kuri Kigali Heights, aho bongeye kunanura imitsi mbere yo gutaha.

Ministiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance n’umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, John Ntigengwa ni bamwe mu bitabiriye iyi Kigali Night Run.

Minisitiri Nyirasafari witabiriye iyi siporo ku nshuro ya kabiri uyu mwaka, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kuko gihuza abantu ndetse bakanabona ubwiza bw’Umujyi wa Kigali.

Ati” Ni igikorwa cyiza. Bidufasha gusabana, bidufasha mu buzima bwacu mu kurwanya za ndwara ziterwa no kudakora Siporo kandi Kigali ni nziza iyo ugenda nijoro muri ubu buryo. Siporo ni iya bose, (abatayitabira) tuzakomeza tubibakangurira, siporo ni nziza.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Ntigengwa John, yavuze ko bateganya kongera inshuro aya amasiganwa akorwamo kuko Marathon Mpuzamahanga ya Kigali iba rimwe buri mwaka, byibuze buri kwezi hakajya haba Kigali Night Run.

Iradukunda, umwe mu bitabiriye iyi siporo usanzwe ukinira ikipe ya Huye mu gusiganwa ku maguru, yavuze ko isiganwa nk’iri rimyfasha kwitegura andi masiganwa y’ibilometero bike.

Ati" Ni ukugira ngo nifatanye n’Umujyi wa Kigali wose ndetse tunitegura Marathon ya Kigali. Bimfasha kandi no kwitegura andi masiganwa y’ibilometero bike."

Iri ni isiganwa rya kabiri rya Kigali Night Run ribaye uyu mwaka, nyuma y’uko irindi ryabaye tariki ya 15 Gicurasi ubwo hatangizwaga ku mugaragaro Kigali International Peace Marathon y’uyu mwaka, yitezwemo abagera ku bihumbi 10.

Marathon Mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro binyuze mu mikino, yatangiye gukinwa mu 2005, igiye kuba ku nshuro ya 15, aho iba igizwe n’ibice bitatu birimo gusiganwa intera y’ibilometero 42,1, iya 21, ndetse n’iy’ibilometero 10 ku bishimisha batarushanwa (Run for Fun) haba mu bagabo ndetse n’abagore.

Uyu mwaka yatumiwemo abanyabigwi batandukanye barimo Usain Bolt (Jamaica), Mohamed Farah (ukomoka mu Bwongereza), Nawal El Moutawakel (Maroc), Tirunesh Dibaba (Ethiopia) na Tegla Chepkitel Loroupe (Kenya).

Abandi batumiwe muri Kigali International Peace Marathon 2019 barimo Umwongereza uyobora Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku Isi (IAAF), Sebastian Coe n’umunya-Cameroun, Hamad Kalkaba Malboum, uyobora Impuzamashyirahamwe y’imikino ngororamubiri muri Afurika (CAA).

Kigali Night Run ibaye ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka
Yitabiriwe n'abantu amagana babanza gukorera siporo hamwe mbere yo gusiganwa ku maguru bagenda gake
Mubiligi Fidele uyobora RAF, Minisitiri Nyirasafari n'Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc, Ntigengwa bari mu bitabiriye iri siganwa rya nijoro
Abitabiriye Kigali Night Run baboneyeho gukora siporo
Hari abatoza bafashaga abitabiriye iri siganwa

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza