Hashyizweho amasiganwa abiri y’ijoro abanziriza Marathon Mpuzamahanga ya Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere, Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryateguye amarushanwa abiri yo gusiganwa ku maguru azaba mu masaha y’ijoro mu Mujyi wa Kigali (Kigali Night Run), aho agamije gutegura isiganwa mpuzamahanga rya Kigali International Peace Marathon.

Nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bwa RAF, isiganwa rya mbere rizaba kuri uyu wa Gatatu guhera saa Moya z’umugoroba mu gihe irindi rizaba mu kwezi gutaha, icyumweru kimwe mbere y’uko haba Marathon Mpuzamahanga ya Kigali tariki ya 16 Kamena 2019.

Perezida wa RAF, Mubiligi Fidèle, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka bahisemo gukora amasiganwa abiri abanziriza Marathon Mpuzamahanga ya Kigali bitewe n’uko yashyizwe mu kwezi gutaha kandi ubu bakaba bifuza ko abazitabira inama ya Transform Africa 2019 hagati ya tariki 13-17 Gicurasi bazasiganwa ku maguru ku matara y’i Kigali.

Ati "Kigali Night Run ni isiganwa dutegura buri mwaka, aho riba icyumweru kimwe mbere ya Kigali Peace Marathon. Uyu mwaka tuzakora abiri kuko irya mbere twashatse ko riba tariki ya 15 Gicurasi kugira ngo rizitabirwe n’abazaza muri Transform Africa barebe u Rwanda, bamenye iri siganwa. Kugeza ubu abazaza muri iyi nama mpuzamahanga bamaze kwiyandikisha ni 500, kandi twitezemo n’abandi.”

Mubiligi yakomeje avuga ko mbere ya Kigali Night Run yo kuri uyu wa Gatatu aribwo hazatangizwa ku mugaragaro isiganwa rya Kigali International Peace Marathon rizaba mu kwezi gutaha.

Abazasiganwa muri Kigali Night Run bazahagurukira imbere ya Kigali Convention Centre na Kigali Height, aho bazakora intera ya kilometero 5.4 bongere gusoreza aho bahagurukiye.

Kigali Night Run iba buri mwaka
Umuyobozi wa RAF, Mubiligi Fidèle avuga ko uyu mwaka 'Kigali Night Run' izaba inshuro ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza