RwandAir yagabanyije itike y’indege ku bazitabira Kigali Peace Marathon

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 Gicurasi 2018 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

RwandAir yagabanyije 20% ku itike y’indege ku bazitabira Kigali International Peace Marathon, isiganwa riteganyijwe ku wa 20 Gicurasi 2018, kuri Stade Amahoro.

Iki gikorwa kimaze imyaka ine giterwa inkunga n’ikigo cya mbere mu Rwanda mu itumanaho, MTN Rwanda, ariko muri uyu mwaka hiyongereyeho abaterankunga bashya barimo isosiyete ya RwandAir na Banki ya Kigali biyongereye kuri MTN yatanzemo arenga miliyoni 73 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu itangazo abategura iri rushanwa bashyize kuri Twitter, bashishikarije abantu bose kwitegura kuryitabira kuko bimaze kumenyerwa ko baba ari benshi.

Rikomeza rigira riti “Uritegura kuza mu Rwanda no gusiganwa muri Kigali Peace Marathon ... ubu biroroshye, hamwe na RwandAir hashyizweho igabanyuka rya 20% ku bantu bazitabira isiganwa. Menyekanisha urugendo rwawe uyu munsi.”

Biteganywa ko abazasiganwa bazaba bari mu byiciro bitatu birimo gusiganwa kw’abishimisha (Run for Peace) baziruka kilometero icumi, Marathon ingana na kilometero 42,195 ndetse n’igice cya Marathon kingana na kilometer 21,098.

Biteganywa ko Abanyarwanda biyandikisha ku 2000 Frw, abo mu bihugu bya EAC ni 5000Frw naho abanyamahanga ni 30$. Bikorerwa ku mirongo ya MTN bakandika *182*3*505050*2000# no ku mashami yayo cyangwa aya Banki ya Kigali kimwe no ku rubuga rwa internet rwa Kigali Peace Marathon.

Iri siganwa rigiye kuba ku nshuro ya 14 byitezwe ko rizitabirwa n’abakinnyi basaga ibihumbi umunani barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga harimo ababigize umwuga baziruka Marathon.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubirigi Fidèle, aheruka kuvuga ko irushanwa ry’uyu mwaka rizagenda neza kurushaho ugereranyije n’umwaka ushize, ahabaye ibibazo birimo gutinda guha ibihembo abatsinze, abantu birutse intera iruta iyo bari bagenewe n’ibindi.

Yagize ati ‘‘Umwaka ushize isiganwa ryari ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi bitandatu ariko uyu mwaka turateganya ko imibare izazamuka ikagera ku bihumbi umunani. Birumvikana hari byinshi bigomba kwitabwaho kugira ngo rizagende neza, n’ibibazo byagaragaye ubushize ntibizasubire.’’

Iri siganwa umwaka ushize ryari ryitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Margaret Kenyatta, Madamu wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwanegukanye umudali wa zahabu muri iri siganwa watwawe na Nyirarukundo Salome mu bakobwa basiganwa kilometero 21 naho mu bagabo imidali yose itwarwa n’ Abanyakenya.

Uzegukana isiganwa ry’uyu mwaka ku bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Maguru, azanongererwaho moto nshya izatangwa na Rwanda Motorcycle Company “RMC” ikaba ari nayo izatanga izindi zizakoreshwa mu migendekere myiza yaryo.

RwandAir yagabanyije itike y’indege ku bazitabira Kigali Peace Marathon

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza