U Rwanda rwegukanye imidali ibiri ya zahabu muri “Peace Marathon” (Amafoto na Video)

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 20 Gicurasi 2018 saa 04:17
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rwabashije kwegukana imidali ibiri ya zahabu mu irushanwa mpuzamahanga rya ‘Kigali International Peace Marathon’ ya Nirarukundo Salome na Hitimana Noel, Kenya yongera kwigaragaza yegukana imyanya myinshi mu yahembwe mu byiciro byose.

Mu myaka yashize byafatwaga nk’aho imidali yahariwe Abanyakenya kuko aribo bayisaranganyaga mbere y’uko umwaka ushize mu bakobwa, Nyirarukundo Salome ahindura amateka akegukana uwa zahabu mu gice cya marato (Half Marathon).

No muri uyu mwaka, Abanyarwanda bongeye kwigaragaza mu kwiruka igice cya marato mu bahungu, Hitimana Noel aza ku isonga akoresheje 1:16’16” indi myanya itanu ihemberwa ifatwa n’Abanyakenya naho mu bakobwa Nyirarukundo Salome aba uwa mbere akoresheje 1:28’53” akurikirwa n’Umunyakenya Esther Chesang Kakuri, umwanya wa gatatu ufatwa n’Umunyarwandakazi, Yankurije Marthe.

Mu kwiruka marathon (ibirometero 42), n’ubundi Abanyakenya na n’abanya-Tanzania bihayiye imyanya y’imbere mu byiciro byose, ndetse mu bahungu Umunyarwanda umwe, Dushimumukiza Thomas niwe wabashije kurangiza isiganwa byatumye yegukana moto nshya y’Imparage yatanzwe n’Uruganda Nyarwanda rukora Moto ( RMC), ifite agaciro ka miliyoni 1.3 Frw.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Nyirarukundo Salome wari wabanje kubuzwa kuzakina iri siganwa kubera ikibazo yari amaze iminsi afite cy’uburwayi, yavuze ko nubwo atabashije kwitegura neza ariko yumvaga ko afite inshingano zo kufasha igihugu cye kubona umudali ari nacyo cyamuteye imbaraga yanikira abo bari bahanganye.

Ati “Buri wese aba yaje ashaka gutsinda. Nagerageje gukora cyane kugira ngo nisubize umudali natwaye umwaka ushize. Ntibyari byoroshye kuko Umunyakenya wari unkurikiye yari afite imbaraga nyinshi gusa kuko nashakaga guhesha ishema igihugu cyanjye nakoze cyane birankundira.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubirigi Fidèle, yatangaje ko bishimiye uko isiganwa ryagenze no kuba u Rwanda rwabashije kwitwara neza ashimira cyane abafatanyabikorwa babigizemo uruhare barimo MTN, Banki ya Kigali, Skol, Rwanda Motorcycle Company (RMC), RwandaAir n’abandi bariteye inkunga mu buryo butandukanye.

Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Banki ya Kigali, Thierry Nshuti, yavuze ko nk’abaterankunga baryo bishimira urwego rigezeho ndetse bikaba bikomeje kuba byiza kuko n’Abanyarwanda bamaze gutinyuka basigaye baza atari ukwitabira gusa ahubwo bashaka gutsinda.

Ati “Nk’abaterankunga ba Kigali International Peace Marathon, twishimira uko rikomeza gutera imbere. Ni umwanya wo kwegera abakiliya bacu kandi rikanatanga ibyishimo ku Banyarwanda. Byabaye byiza abana bacu bitwaye neza ariko n’indi midali mu gihe kiri imbere turayishaka.”

Mu bihembo byatanzwe, uwa mbere mu bakobwa n’abahungu bakinnye marathon bahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda; uwa kabiri abona miliyoni 1.5; uwa gatatu atahana miliyoni 1.4 ; uwa kane acyura miliyoni 1.2; uwa gatanu ahembwa miliyoni imwe naho uwa gatandatu ari nawe wa nyuma mu bahembwe atahana ibihumbi 800 Frw.

Mu bakinnye igice cya marathon, uwa mbere mu bakobwa n’abahungu yahembwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ibihumbi 700 Frw, uwa gatatu ibihumbi 500 Frw, uwa kane ibihumbi 400 Frw, uwa gatanu ibihumbi 350 Frw, uwa gatandatu 300 Frw.

Uko bakurikiranye muri buri cyiciro n’ibihe bakoresheje :

Half Marathon/Abagabo

1. Hitimana Noel (Rwanda): 1:16’16”
2. Kipsang Kipkemoi (Kenya): 1:17’01”
3. Moses Kingeltch (Kenya): 1:17’13”
4. Kipto Sila (Kenya): 1:17’24”
5. Joseph Mbata Nzoki (Kenya): 1:17’33”
6. Kipkorir Birir (Kenya): 1:17’59”

Half Marathon/Abagore

1. Nyirarukundo Salome (Rwanda): 1:28’53
2. Esther Chesang Kakuri (Kenya): 1:32’35”
3. Yankurije Marthe (Rwanda): 1:36’10”
4. Mukandanga Clementine (Rwanda): 1:39’14”
5. Ritha Tumayina Nzabava (RDC): 1:40’38”
6. Ziporah Narunyang Eleman (Kenya): 1:42’40”

Full Marathon/Abagabo

1. Yego Elkana Kibet (Kenya): 2:23’42”
2. Kibet Rono Kenneth (Kenya): 2:23’52”
3. Jones Declerk Omar Onyambu (Kenya): 2:24’35”
4. James Tallam (Kenya): 2:25’14”
5. Jackson Limo (Kenya): 2:28’42”
6. Collins Kipkorir (Kenya): 2:29’49”

Full Marathon/Abagore

1. Jepkorir Rutto Beatrice (Kenya): 2:54’01”
2. Caroline Jerurro Chesir (Kenya): 2:55’27”
3. Chelangat Priscilla (Uganda): 3:07’17”
4. Jepkorir Daisy (Kenya): 3:26’45”
5. Fabiola William (Tanzania): 3:28’37”
6. Wawa Katara (Kenya): 4:09’08”

Abashaka gufunguza konti muri BK bari bashyizwe igorora
Abifuza kugura moto zakorewe mu Rwanda bazibonaga hafi
Banki ya Kigali yateye inkunga iri siganwa, yaboneyeho umwanya wo kwegera abakiliya bayo
Icyiciro cy'abiruka bishimisha nicyo cyarimo abantu benshi
Kigali International Peace Marathon y'uyu mwaka yitabiriwe n'abasaga ibihumbi 8000
Minisitiri wa Siporo n'Umuco n'abo bari kumwe basoje kwiruka
Na Minisitiri wa Siporo n'Umuco yirutse mu bishimisha
Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri RMC, Nsengiyumva Cédric
Moto yatanzwe ifite agaciro ka miliyoni n'ibihumbi 300 by'amafaranga y'u Rwanda
Abanyakenya mu bakobwa n'abahungu nibo begukanye imyanya y'imbere myinshi
Nyirarukundo Salome (hagati) yegukanye umudali wa zahabu mu bakobwa mu kwiruka igice cya Marathon
Umunyakenya Jepkorir Rutto Beatrice wabaye uwa mbere mu bakobwa birutse marathon
Yego Elkana Kibet wegukanye Marathon mu bagabo yatahanye miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda
Yego Elkana Kibet wo muri Kenya wabaye uwa mbere mu kwiruka Marathon
Abantu bari benshi bagiye kureba ibyiza bya Banki ya Kigali

Kanda hano ubone andi mafoto

Amafoto: Niyonzima Moise
Video: Kazungu Armand


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza