00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugabo wa Agnes Tirop wasanzwe yapfuye atewe ibyuma, yatawe muri yombi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Kenya yataye muri yombi umugabo wa Agnes Tirop uheruka gusangwa iwe mu rugo yapfuye nyuma yo guterwa ibyuma mu nda.

Emmanuel Rotich wafungiwe mu Mujyi wa Mombasa, yatawe muri yombi mu gihe hakomeje iperereza.

Uyu mugabo yafashwe nyuma y’uko ku wa Gatatu, uwari umugore we, Agnes Tirop w’imyaka 25, yasanzwe mu rugo mu gace ka Iten yapfuye.

Tirop yaherukaga gushyiraho agahigo ko ku rwego rw’Isi mu gusiganwa ibilometero 10 ubwo yari yitabiriye isiganwa ryabereye mu Budage muri Nzeri.

Umugabo we, Rotich, ni we wa mbere ukekwaho kumwivugana ndetse yafashwe ku wa Kane ubwo yageragezaga “guhungira mu kindi gihugu ngo acike ubutabera” nk’uko byatangajwe na Polisi ya Kenya.

Kuri ubu, Emmanuel Rotich afungiwe i Mombasa, aho ari kubazwa mu gihe iperereza rikomeje.

Ku wa Kane, Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri muri Kenya ryahagaritse amarushanwa yose mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu rwego rwo guha icyubahiro Tirop.

Inkuru bifitanye isano: Agnes Tirop wigeze guca agahigo ko gusiganwa metero ibihumbi 10 ku Isi, yishwe atewe icyuma

Agnes Tirop yapfuye ku wa Gatatu nyuma yo guterwa ibyuma mu nda ndetse umugabo we ni we ukekwaho kumwivugana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .