Umunyarwanda umwe uzatsinda muri Kigali Peace Marathon azanahembwa moto y’ ‘Imparage’

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 15 Gicurasi 2018 saa 12:03
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda bifitemo impano yo gusiganwa ku maguru ku ntera ndende bazitabira isiganwa mpuzamahanga rya ‘Kigali International Peace Marathon 2018’ bashyiriweho igihembo cyihariye cya moto ikorerwa mu Rwanda yitwa “Imparage”.

Iri siganwa riteganyijwe ku Cyumweru, tariki 20 Gicurasi 2018, byitezwe ko rizitabirwa n’abasaga 8000 bakomoka hirya no hino ku Isi bazasiganwa mu byiciro bitatu harimo icy’abiruka marathon (ibirometero 42) n’abiruka igice cya marathon (ibirometero 21) n’icy’abiruka bishimisha (Run for Fun).

Uzegukana iri siganwa mu bakobwa n’abahungu azahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda; uwa kabiri abone miliyoni 1.5; uwa gatatu atahane miliyoni 1.4 ; uwa kane acyure miliyoni 1.2; uwa gatanu ahembwe miliyoni imwe naho uwa gatandatu ari nawe wa nyuma mu bazahembwa akazatahana ibihumbi 800 Frw.

Ibihembo by’irushanwa muri rusange bikunze kwiharirwa n’abanyamahanga cyane cyane Abanya-Kenya bakomeje kuza imbere mu nshuro 13 iri siganwa ryabaye uretse umwaka ushize Nyirarukundo Salome yanditse amateka akegukana umudali wa zahabu mu bakobwa.

Kuri iyi nshuro, Abanyarwanda bashyiriweho igihembo cyihariye cya motoza nshya yatanzwe n’ Uruganda Nyarwanda rukora Moto ( RMC) yitwa “Imparage”, ifite agaciro ka miliyoni 1.3 Frw n’ubwishingi bwayo.

Nsengiyumva Cédric Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri RMC yatangarije IGIHE ko nk’uruganda rukora ibikoresho bikenerwa by’umwihariko n’urubyiruko, bifuje kujya batera inkunga ikorwa bijyanye na siporo kandi bagatangamo ikintu gifatika cyagirira akamaro ugihawe.

Yagize ati “Twebwe nka RMC ikintu dushyira imbere cyane si ubucuruzi. Twaje kugira ngo tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyacu. Ni nayo mpamvu muzasanga dukorana na gahunda nyinshi nka Kigali International Peace Marathon, Tour du Rwanda n’ibindi bihuza urubyiruko.”

Yakomeej agira ati “Intego ni uko urubyiruko rwatera imbere ariko rukumva ko ruzabigeraho biciye mu gukora cyane. Ntabwo duha moto umuntu wicaye gusa, tuyiha uwakoze kandi akarusha abandi. Muri Tour du Rwanda twarayitanze none no muri International Peace Marathon irateganyijwe ku Munyarwanda uzitwara neza, nkaba nasaba abana bacu kwiyandikisha ari benshi.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubirigi Fidèle, yavuze ko ari iby’agaciro kuba RMC yaratekereje gushyiraho igihembo cyihariye ku Banyarwanda bazitabira iri siganwa.

Yagize ati « Ubusanzwe haba hariho ibihembo ariko gushyiraho ikindi cy’inyongera nka moto nziza kandi nshya yagenewe Umunyarwanda umwe uzitwara neza, ni ikintu cyiza kizatuma bitabira ari benshi kandi bagakora cyane. Turashimira RMC kandi turizera ko tuzakomeza no gukorana no mu myaka itaha atari uyu gusa, kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bacu bose.»

Ku bifuza kwitabira kwitabira iri rushanwa, kwiyandikisha birakomeje aho umuntu yishyira amafaranga 2000Frw banyuze ku murongo wa MTN yanditse *182*3*505050*2000# cyangwa akiyandikishiriza ku mashami atandukanye ya MTN hirya no hino muri Kigali, Kuri Stade Amahoro, ku cyicaro cya Banki ya Kigali cyangwa ku rubuga rwa kigalimarathon.org.

Moto y'Imparage izahabwa Umunyarwanda uzitwara neza muri Kigali International Peace Marathon 2018
Ni moto ishobora gukora mu muhanda itwara abantu cyangwa uyifite akayikoresha muri gahunda ze zisanzwe
Ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri RMC, Nsengiyumva Cédric, yavuze ko bazakomeza gutera inkunga ibikorwa bya siporo biteza imbere urubyiruko
RMC ikora ubwoko butandukanye bwa moto ziberanye n'imiterere y'u Rwanda
Ushaka moto za RMC azibona ku Kicukiro Sonatube ndetse n'i Rubavu hari ishami ry'ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza