Imikino Olempike ya Londres ikomeje kudahira u Rwanda


Yanditswe kuya 5-08-2012 - Saa 02:54' na IGIHE

Abakinnyi bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike iri kubera i Londres mu Bwongereza bakomeje kubura umudari kuko ababimburiye abandi batangiye batsindwa.

Fidèle Kajugiro Sebarinda ushinzwe itangazamakuru muri Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yabwiye Izuba Rirashe ko ku munsi wa mbere Sekamana Yannick Fred ukina Judo yakuwemo n’umukinnyi wo muri Brazil witwa Mendonca Bruno.

Yannick we yavuze ko mu mikino Olempike yakuyemo isomo ku buryo agiye gutegura shampiyona y’Afurika y’ingimbi izaba mu Kwakira 2012.

Niyomugabo Jackson nawe yaje kurushanwa mu koga ahareshya na metero 50 bita “Freestyle” na we avamo kuko yabaye uwa kane akoresheje amasegonda 27 n’ibice 38 ndetse na Agahozo Alphonsine na we yaje kurushanwa mu koga aviramo mu majonjora nyuma yo kuba uwa gatatu.

Kuri uyu wa gatandatu, mu biruka metero 10,000, Kajuga Robert wari kumwe n’ibihangange byo muri Etiyopiya, Kenya n’u Bwongereza, yabashije kuza ku mwanya wa 14 aho yakoresheje iminota 27:56.67 ari nacyo gihe cye cyiza akoresheje.

Abakinnyi u Rwanda ruhanze amaso ni abitabiriye iyo mikino bafite ibihe byemewe (minima) ari bo Mvuyekure Jean Pierre kuwa 12 Kanama 2012 uziruka marathon (ibirometero 42) na Niyonshuti Adrien usiganwa mu mukino w’amagare mu guterera imisozi (Mountain bike) urushanwa kuri iki cyumweru nyuma yo kwitoreza mu Busuwisi.

Kuva u Rwanda rwatangira kwitabira imikino Olempike mu mwaka wa 1984 rwabashije kwegukana umudari mu mikino y’abamugaye gusa aho watwawe na Nkundabera Jean de Dieu usiganwa muri metero 800 ubwo yegukanaga uwa bronze mu mikino yabereye mu Bugiriki mu 2004.

IBITEKEREZO
uriya uvuga ko babeshya se arashaka kugera kuki ? Ajye areba neza ndetse atege amatwi> Ahubwo njye mbona no kuba byonyine baragiyeyo ari ibyo kwishimirwa. Hari andi mahanga ataragezeyo na mba. Rero courage bana bacu, bizageraho bicemo. Ababaseka babaca intege wasanga n'amarushanwa yo mu mudugudu batarayageramo. Turi kumwe.
Musubize7.08.2012 saa 01:48
sagesse
Ariko wagirango JO ntituzireba uwo KAJUGA muvuga ko yahageze byatinze cyane pe abandi barangije kuko ntago yaje muri peroton ya mbere, yewe habe niya kabiri, ahubwo yaje muri batatu banyuma. abo boga rwose mubeshya ngo hari uwabaye uwa gatatu ni ukubeshya kuko nta narimwe hariya hiyandika amazina higeze hazamo drapeau yurwanda, kdi bihita bizamo. usibye no kuvuga ngo ni amajonjora bagiye bab abanyuma bose njye narabyiboneye, ntimukatubeshye mujye mubeshya abandi
Musubize6.08.2012 saa 08:25
Remerci
Ibi ni ibisanzwe mu mateka y'u Rwanda nta na rimwe umunyarwanda yigeze azana umudari muri JO
Musubize6.08.2012 saa 02:31
azaza

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!