APR VC yegukanye igikombe cya Carré d’As


Yanditswe kuya 22-10-2012 - Saa 06:45' na Innocent Ndahiriwe


Mu irushanwa ngaruka mwaka rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona iherutse muri Volleyball, mu bagabo ikipe APR VC yegukanye igikombe itsinze Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuwa 21 Ukwaira2012 kuri sitade nto i Kigali.

Umukino watangiye woroheye APR kuko yatsinze amaseti abiri ya mbere ku busa bwa UNR maze abenshi bagakeka ko umukino uza huhita urangira. Umukino waje guhindura isura ubwo UNR yishyuye amaseti yombi akurikiranye maze birangira hitabajwe iseti kamarampaka ikinirwa ku manota 15, birangira APR iyitsinze.

Sam Mulinge umutoza wa APR yatangajeko yishimiye insinzi, ariko ko agifite byinshi byo gukosora ku bakinnyi batsinda (attaque). Yongera ho ko mu kuvugurura ikipe azongeramo abakinnyi bakiri bato kandi b’abenegihugu.

Ati “uyu mukino nari nawiteguye kuko nzi neza ko UNR iri buze gukina ari ukwihimura.”

Kuba Nsabimana Eric uzwi ku izina rya Machine atagaragaye mu mukino n’imvune ya Mutoni Adolphe mu mukino hagati byagaragaye ko byahungabanyije ikipe ya UNR.

Umuhango wo gutanga ibihembo wahurijwe hamwe no gutanga ibikombe bya shampiyona y’umwaka ushize. Ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 200, iya kabiri ihembwa ibihumbi 150, iya gatatu ihembwa ibihumbi 100, iya nyuma ihembwa imipira yo gukina ibiri.

Carré d’As mu bagore

RRA yegukanye igikombe

Mu irushanwa ngaruka myaka rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona iherutse, mu bagore ikipe ya Rwanda Revenue Authority (RRA) ni yo yegukanye igikombe itsinze APR VC kuri uyu wa 21 Ukwaira2012 kuri sitade nto i Kigali.

Ikipe ya RRA

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amaho(RRA) yagaragaje ko ifite abakunzi benshi muri stade, yatsinze APR biyigoye kuko barangije umukino basindanye amaseti abiri kuri abiri, hitabazwa iseti y’amanota 15 ariko RRA yoroherwa cyane n’iyi seti kuko yagize amanota 15 APR igifite 6.

Umutoza wa RRA Ndayikengurukiye Jean Luc, avuga ko gutsinda kwa RRA abikesha abakinnyi be bakurikije neza amabwiriza yabahaye.

Ndayikengurukiye avuga ko abakinnyi be n’ubusanzwe ari abahanga, ariko kubera ko bakiri bato ntibaragira inararibonye bityo icyo iri gukora, ngo ni ukububakamo kwigirira icyizere.

Yongeraho ko akeneye kongera amaraso mashya mu ikipe ye, cyane cyane ku mpamvu zo kwitegura shampiyona kuko abakinnyi be benshi ari abanyeshuri.

Umuhango wo gutanga ibihembo wahurijwe hamwe no gutanga ibikombe bya shampiyona y’umwaka ushize mu bagore ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 200, iya kabiri ihembwa ibihumbi 150, iya gatatu ihembwa ibihumbi 100 iya nyuma ihembwa imipira yo gukina ibiri.

IBITEKEREZO
nibyiza cyane kuko harimo abasore beza babibereye,nka Mutuyimana aimable
Musubize8.01.2013 saa 05:40
gasana jean de Dieu
Igihe murasetsa koko ntimuvuge ko Umuterankunga mukuru wayo ari SORAS AG LTD !!!!!!!!
Musubize22.10.2012 saa 08:07
Lil

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!