Amakipe yo mu Rwanda yegukanye ibikombe mu irushanwa mpuzamahanga ry’i Kampala

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kanama 2017 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Rwanda Revenue Authority mu bagore na APR VC mu bagabo nizo zahize izindi kipe mu irushanwa ngarukamwaka ribera i Kampala ryiswe NSSF KAVC International, ritegurwa na Kampala Amateur Volley Ball International ku nkunga ya NSSF, Ikgo cy’ubwiteganyirize.

Imikino isoza irushanwa ikaba yabereye ku kibuga cy’imikino kiri i Lugogo. Mu bagore, RRA VC yatsinze ku mukino wa nyuma Vision VC amaseti 3-1 ihita itwara umwanya wa mbere ihabwa igikombe n’amadorali 1,000.

Naho mu bagabo, APR VC na Kirehe VC nizo zahuriye ku mukino wa nyuma. Warangiye APR VC itsinze Kirehe VC amaseti 3-2 nayo ihabwa igikombe n’amadolari 1,000.

Muri iri rushanwa riterwa inkunga n’Ikigo cy’Ubwitegnyirize cyo muri Uganda,NSSF, ikipi yabaye iya kabiri ihabwa amadolari 500 naho iya gatatu igahabwa amadolari 300.

RRA VC yatwaye iki gikombe mu bagore nyuma yo kuva mu majonjora ifite umwanya wa mbere. Muri ¼ yahigitse Nkumba VC ku maseti 3-0 yinjira muri ½. Yaje guhura na Ndejje VC umukino urangira RRA VC itsinze Ndejje amaseti 3-0 igera ku mukino wa nyuma ari nawo yahuyemo na Vision VC ikayitwara igikombe.

Iki gikombe gikinwe ku nshuro ya 21, RRA VC imaze kucyegukana inshuro eshatu.
Mu makipe y’abagore yahagarariye u Rwanda harimo na APR VC ariko ntiyarenze umutaru kuko yaviriyemo muri ¼ nyuma yo gutsindwa na Ndejje VC amaseti 3-2 muri 1/4.

Uyu mwaka iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 17 mu bagabo ndetse na 12 mu bagore yari yaturutse mu bihugu bya Kenya, Tanzania, Rwanda, Burundi ndetse na Uganda.

Byari ibyishimo ku bakinnyi ba RRA VC
RRA VC ni ku nshuro ya gatatu yegukanye iri rushanwa
APR VC mu bagabo nayo yegukanye igikombe
Bahawe sheki n'amadolari 1000
Abakinnyi ba RRA VC nyuma yo gutsinda uyu mukino, bapfukamye bashimira Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza