Amakipe yo muri Uganda azitabira irushanwa ryo kwibuka Rutsindura wazize Jenoside

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 Kamena 2017 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Volleyball ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ritegurwa na Seminari Nto ya Karubanda (Petit Seminaire Virgo Fidelis) ifatanyije n’abarerewe muri iryo shuri, rizitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda no muri Uganda.

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 15, riteganyijwe hagati ya tariki ya 1 na 2 Nyakanga 2017 rikazakinwa mu byiciro birindwi bitandukanye birimo abagabo bakuru (amakipe ari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri) kongeraho amakipe yatumiwe yo muri Uganda.

Hazaba harimo kandi amakipe y’abagore, amashuri yisumbuye, amashuri abanza, abahoze bakina Volleyball ubu basoje ndetse n’abakina Volleyball yo ku mucanga.

Padiri Mungwarareba Noël uyobora Seminari Nto ya Karubanda (PSVF) yabwiye IGIHE ko uyu mwaka batangiye imyiteguro hakiri kare kugira ngo rizagende neza kurusha imyaka yabanje kandi kugeza ubu bizeye ko amakipe yo mu Rwanda no muri Uganda yatumiwe azaryitabira.

Yagize ati “Irushanwa ryo kwibuka nyakwigendera Rutsindura twatangiye kuritegura kandi gahunda zose ziragenda neza. Turizera ko tariki ya 1 na 2 Nyakanga zizajya kugera byose byararangiye. Twatumiye amakipe ari mu byiciro bitandukanye kuko Rutsindura yari inshuti ya bose kandi turizera ko azitabira ndetse n’abakunzi ba Volleyball bazaza ari benshi.”

Iri rushanwa ryamaze gushyirwa ku ngengabihe y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, rizabera ku bibuga by’ibigo by’amashuri yo muri Huye arimo P.S.V.F Karubanda, Groupe Scolaire Officiel de Butare n’ibibuga by’Akarere ka Gisagara.

Iri rushanwa umwaka ushize ryegukanywe na UTB mu bagabo bakuru, RRA VC mu bagore naho mu bigo by’amashuri ritwarwa na G.S.O.B. Indatwa n’Inkesha.

Rutsindura afatwa nk’umwe mu bagize uruharere rukomeye mu iterambere ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda by’umwihariko mu kigo cya Seminari Nto ya Karubanda aho yayibereye umutoza kuva mu 1983-1994 ayihesha ibikombe bitandukanye ariko anakundisha abana bo muri iki kigo uyu mukino kugeza n’ubu wabaye umuco.

Yanabaye umusifuzi ku rwego rw’igihugu, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Volleyball kuva mu 1988-1990 ndetse aba na visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda.

Rutsindura Alphonse (hagati wambaye umupira w'umuhondo) ni we uzaba yibukwa ku nshuro ya 15
Ikipe ya RRA ni yo yegukanye iri rushanwa mu bagore umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza