Beach Volleyball 2017: Kavalo na Ntagengwa begukanye igikombe cya gatatu bikurikiranya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 9 Ukwakira 2017 saa 11:55
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Volleyball ikinirwa ku mucanga igizwe na Kavalo Patrick afatanyije na Ntagengwa Olivier, kimwe n’iya Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denise ,zongeye kwegukana irushanwa rya Special Guarantee Fund Beach Volleyball 2017, ryaberaga i Rubavu kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Muri rusange iri rushanwa ngarukamwaka ryabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu i Rubavu, ryari ryitabiriwe n’amakipe 35 arimo 14 y’abagabo na 10 y’ abagore ku basanzwe bakina muri shampiyona, naho ku bakanyujijeho mu myaka yatambutse, harimo amakipe umunani y’abagabo n’atatu y’ abagore.

Imikino y’amajonjora na ¼ yakinwe kuwa Gatandatu naho ½ n’imikino ya nyuma iba kuri iki Cyumweru. Mu cyiciro cy’abagabo , ikipe igizwe na Kavalo Patrick afatanyije na Ntagengwa Olivier niyo yegukanye igikombe itsinze Mugabo Thierry afatanyije na Muyuku Gadiel amaseti 2-0.

Ni igikombe aba basore babiri begukanaga ku nshuro ya gatatu bikurikiranya kuva mu 2015, ariko by’umwihariko kuri Olivier Ntagengwa kikaba ari icya kane yegukanye kuko yigeze no kugitwara akinana na Vincent Ruhumuriza mu 2014.

Mu bagabo bakanyujijeho mu myaka yashize, ikipe igizwe na Nyirimana Fidele usanzwe ari umutoza wa Kirehe VC na Kansiime Julius usanzwe ari Visi President wa FRVB, yegukanye umwanya wa mbere, basezereye Iyabato Ignace afatanyije na Faysal ku maseti 2-0.

Mu cyiciro cy’abagore basanzwe bakina muri shampiyona, ikipe ya Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte yisubije igikombe yari yegukanye umwaka ushize, itsinze Musanabageni Claudine afatanyije na Irakoze Belyse amaseti abiri ku busa (2-0).

Mu bagore bakanyujijeho, hitabiriye amakipe atatu hagati umwanya wa mbere wegukanwa n’iya Kubwimana Gerturde usanzwe ari Umuyobozi wa tekiniki muri FRVB afatanyije na Bitukuze Scolastique, nyuma yo gutsinda imikino ibiri.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Karekezi Léandre yatangaje ko iri rushanwa risoza amarushanwa yose bategura mu mwaka ryagenze neza kandi n’umwaka w’imikino waragenze neza.

Yagize ati “Uyu mwaka wari uwa mbere kuri twe (nk’umuyobozi wa FRVB) ariko birumvikana hari ibyo abatubanjirije bari barakoze twagombaga kubakiraho kandi twakomeje gufatanya. Hari byinshi twishimira byagezweho haba ibyo mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Murabyibuka ko twatwaye igikombe cya Afurika mu bakobwa muri Beach volleyball biduha n’itike yo gukina igikombe cy’Isi; ni ubwa mbere twari tubikoze, hari abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16 bitabiriye imikino ya Common Wealth begukana umwanya wa gatatu n’ibindi bitandukanye.”

Ikipe zegukanye ibihembo mu basanzwe bakina muri shampiyona buri imwe yahembwe ibihumbi magana abiri (200,000 Frw) naho iya kabiri ihabwa ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000 Frw), mu gihe iya gatatu yahembwe ibihumbi ijana (100,000 Frw).

Mu bakanyujijeho, ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi ijana na makumyabiri (120,000 Frw), iya kabiri ihembwa ibihumbi mirongo icyenda (90,000 Frw) naho iya gatatu ihembwa ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Frw).

Denise Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga begukanye irushanwa mu bagore
Julius Kansiime, Visi perezida wa FRVB(wa kabiri ibumoso) na NyirimanaFidele(wa kabiri iburyo) begukanye igikombe mu bakanyujijeho
Umuyobozi wa FRVB, Karekezi Léandre yashimye uko umwaka w'imikino wagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza