Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yageze muri ½ muri All-African Games

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Kanama 2019 saa 07:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yabonye itike yo gukina ½ mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc ubwo yatsindaga iya Ghana amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri.

Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa nyuma yo gutsinda itatu yakinnye mu matsinda.

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, aba basore bombi batsinze ikipe ihagarariye Ghana muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 12 amaseti 2-0 (21-15 na 21-12).

Muri ½ , u Rwanda rwatomboye guhura na Gambia mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu mu gihe uraza kuba wabanjirijwe n’uhuza Afurika y’Epfo na Maroc.

Mu bagore, Misiri yatsinze u Rwanda muri ¼ ni yo yegukanye umudali wa Zahabu nyuma yo gutsinda Kenya amaseti 2-0 (21-13 na 21-15) ku mukino wa nyuma.

Ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine yasoreje ku mwanya wa munani.

Ubwo iyi mikino Nyafurika ya All-African Games iheruka kuba mu 2015, u Rwanda rwatahanye imidali itanu irimo umwe wa Bronze wabonywe n’ikipe ya Beach Volleyball y’abagore n’undi wa Zahabu wegukanywe na Hadi Janvier mu magare.

Abakinnyi baserukiye u Rwanda mu gusiganwa ku magare barimo Mugisha Moïse, Areruya Joseph, Munyaneza Didier na Nzafashwanayo Jean Claude bazakora isiganwa rya mbere ku wa Gatandatu basiganwa n’ibihe nk’ikipe (Team Time Trial).

Ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, tariki ya 26 Kanama bazasiganwa n’ibihe buri mukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) naho tariki ya 29 Kanama habe isiganwa ryo mu muhanda (Road Race).

Ikipe y'u Rwanda y'abagabo yatsinze iya Ghana mu mukino wa Beach Volleyball
Akumuntu Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier bishimiye kugera muri ½ cy'imikino nyafurika iri kubera muri Maroc
Byari ibyishimo ku bakinnyi n'ababaherekeje muri iyi mikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza