Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’abagabo yakoze amateka mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Mata 2019 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro yayo ya mbere mu mateka, ikipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) yakatishije itike yo gukina umukino wa nyuma mu gikombe cya Afurika gikomeje kubera muri Nigeria.

Iyi kipe y’abagabo igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick, yabigizeho nyuma yo gutsinda Sierra Leone amaseti 2-1 (16-21, 21-12, 15-13) mu mukino ukomeye wa ½ wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Kuri uyu wa Gatandatu, irahura na Maroc ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa riri kubera kuri Jabi Lake Park, mu mujyi wa Abuja. Maroc yo yatsinze Mozambique 2-0 (22-20, 21-17) mu wundi mukino wa ½.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mukandayisenga Benitha, ntiyashoboye kugera ku mukino wa nyuma kuko yatsinzwe n’Ibirwa bya Maurice amaseti 2-1 (21-16, 22-20, 23-21) muri ½ mu gihe undi mukino warangiye Misiri itsinze Nigeria yakiriye amarushanwa amaseti 2-0 (21-16, 21-19).

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Paul Bitok, yashimishijwe no kugera ku mukino wa nyuma mu cyiciro cy’abagabo, avuga ko no mu bakobwa bizagenda neza ubutaha, aho kuri ubu biteguye guhatanira umwanya wa gatatu.

Aya makipe yombi ahagarariye u Rwanda muri Nigeria, yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 muri Beach Volleyball, iteganyijwe kubera mu Budage guhera tariki ya 28 Kamena kugeza ku ya 7 Nyakanga.

Akumuntu Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier bakoze amateka yo kugera ku mukino wa nyuma
Amakipe yombi ahagarariye u Rwanda yabonye itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'Isi kizabera mu Budage
Abasore ba Maroc bahura n'u Rwanda ku mukino wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza