Beach Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’Abagore yatsinze umukino umwe itsindwa undi muri All-African Games

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Kanama 2019 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’u Rwanda y’Abagore mu mukino wa Beach Volleyball yagize umusaruro uvanze ku munsi wa mbere mu mikino nyafurika ya All-African Games iri kubera muri Maroc, aho yatsinze umukino umwe yahuyemo na Algérie, ariko igatsindwa n’Ibirwa bya Maurice mu mukino wa kabiri.

Kimwe n’ikipe y’abagabo yatangiye gukina kuri uyu wa Gatanu, igatsinda Algérie, n’ikipe y’abakobwa igizwe na Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine yatangiriye kuri Algérie.

Muri iki cyiciro cy’abagore, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe n’Ibirwa bya Maurice, Algérie na Zimbabwe.

Mu mukino wa mbere iyi kipe yakinnye, yatsinze iya Algérie amaseti 2-0 (21-17 na 21-13).

Umukino wa kabiri watangiye saa 18:00 muri Maroc, warangiye Ibirwa bya Maurice bitsinze u Rwanda amaseti 2-0 (21-17 na 24-22).

Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine barasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu guhera saa 11:00, aho bahura n’ikipe ya Zimbabwe.

Uyu munsi kandi ni bwo Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick bahagarariye u Rwanda mu bagabo, basubira mu kibuga guhera saa 11:00, bahura na Bénin mu gihe undi mukino ubahuza na Angola saa 17:00.

Muri iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 12, u Rwanda rwitabiriye mu mikino itatu ari yo Beach Volleyball, amagare no gusiganwa ku maguru.

Hitimana Noël na Yankurije Marthe bamaze iminsi bitoreza mu Mujyi wa Hanchimantai mu Buyapani ni bo baserukiye u Rwanda mu gusiganwa ku maguru.

Mu gusiganwa ku magare, u Rwanda ruzahagararirwa n’abarimo Mugisha Moïse wari umaze iminsi mu masiganwa ya Skol Fly Cycling Club mu Bubiligi, Areruya Joseph na Munyaneza Didier bari mu Buyapani mu myitozo ndetse na Nzafashwanayo Jean Claude uheruka kwegukana Tour de la RDC ari kumwe na na Benediction Excel Energy.

Ikipe y'u Rwanda y'abagore muri Beach Volleyball yari yatangiye neza itsinda iya Algérie
U Rwanda rwatsinzwe n'Ibirwa bya Maurice mu mukino wa kabiri
Mukandayisenga Bénitha na Munezero Valentine (ufite umupira) barasubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu bahanganye na Zimbabwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza