Beach Volleyball: U Rwanda rwabonye itike yo kwitabira igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Gicurasi 2017 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina ari babiri muri Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley), yabonye itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Autriche muri Kanama uyu mwaka na ho basaza babo basezererwa batabashije kuyibona.

Aya makipe yombi yari ahagarariye u Rwanda mu gikombe cya Afurika cya Volleyball yo ku mucanga cyaberaga muri Mozambique kuva tariki 11 Gicurasi 2017 cyari cyitabiriwe n’amakipe 20 ahatanira igikombe ariko n’ane ya mbere agahita abona itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 6 Kanama muri Autriche.

Nyuma y’aho abakobwa bari bahagarariye u Rwanda mu ikipe igizwe na Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse bitwaye neza bagatsinda imikino ine muri itanu bakinnye, bamaze kugera muri ½ byahise binabahesha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi.

Nubwo itike yamaze kuboneka ku Rwanda, abakobwa baruhagarariye bakomeje urugendo rwo gushaka n’umudali muri iki gikombe cya Afurika muri ½ bakazahura na Mozambique iri mu rugo na ho Kenya ikazisobanura
na Maroc izitsinze zikerekeza ku mukino wa nyuma.

Mu ikipe y’abagabo yari igizwe n’abasore babiri bavukana, Patrick Kavalo na Ndamukunda Flavien bo ntibyagenze neza kuko ku mukino wa nyuma mu matsinda batsinzwe na Mozambique amaseti 2-0 bituma barangiza ku mwanya wa gatatu kandi muri ½ hajyaga amakipe abiri ya mbere.

Uko amakipe y’u Rwanda yitwaye mu mikino yakinnye:

Abakobwa

Rwanda 2 - 0 Sudani
Rwanda 2 - 0 Afurika y’Epfo
Rwanda 2 - 1 Maroc
Rwanda 1 - 2 Namibia
Rwanda 2 - 1 Nigeria

Abahungu

Rwanda 2 - 0 Ibirwa bya Maurices
Rwanda 2 - 0 Sudan
Rwanda 0 - 2 Maroc
Rwanda 0 - 2 Mozambique

Nzayisenga Charlotte na Mutatsimpundu Denyse bitwaye neza bagatsinda imikino ine muri itanu bakinnye bibahesha itike yo kuzahagararira u Rwanda mu gikombe cy’Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza