Gisagara VC ihanze amaso Champions League, yiyongereyemo amaraso mashya

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Mutarama 2018 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Gisagara Volleyball Club yegukanye shampiyona y’umwaka ushize, ikomeje kwiyubaka cyane itegura iya 2018 n’imikino ya Champions League, kuri ubu yamaze gusinyisha Hyango Theodore wahoze akinira APR VC n’ikipe y’igihugu amasezerano y’umwaka umwe.

Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize, ikomeje kwiyubaka ku buryo bukomeye izana abakinnyi b’inararibonye bazayifasha kongera kwisubiza iki gikombe no kwitwara neza mu marushanwa Nyafurika ya Champions League nk’uko Umutoza wayo Nyirimana Fidele yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Ni byo kuri ubu turimo kwiyongeramo imbaraga kuko umwaka wa 2018 ntabwo uzaba woroshye. Ntabwo tureba shampiyona y’imbere mu gihugu cyane kuko tuzasohoka muri Champions League, ni yo mpamvu tugomba kwiyubaka cyane.”

Avuga ku bakinnyi iyi kipe yasinyishije bashya yagize ati “Ubu twasinyishije Hyango Theodore wakiniye APR VC n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Ni umukinnyi mwiza nzi cyane kuko naranamutoje azadufasha. Hari n’abandi twazanye barimo Gasongo, Murangwa Nelson wavuye muri Romania, Ongom Ivan Bob wavuye muri Uganda, umwana witwa Yvan Mfanshingabo n’undi witwa Niyonkuru Yvan twavanye muri REG VC.”

Nyirimana yavuze ko iyi kipe ikiri ku isoko ishaka abandi bakinnyi babiri barimo uzaza gusimbura uwitwa Nicolas Matui bari baguze bamukuye muri Kenya ariko ibyangombwa bye birabura n’undi umwe uzasinyishwa kugira ngo nibura ikipe ibe ifite abakinnyi babiri bakomeye kuri buri mwanya.

Hyango Theodore wongeye kujya gutozwa na Nyirimana wamutoje muri Coleji Inyemeramihigo y’ i Rubavu, yanakiniye icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR VC) nyuma aza gukina no muri APR VC.

Nk’uko byemejwe n’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yateranye kuri uyu wa Gatandatu, shampiyona izatangira tariki 27 Mutarama ikazasozwa tariki 25 Gicurasi kugira ngo igendane n’ingengabihe ya FIVB. Izabanzirizwa n’imikino ya Pre-season izahuza amakipe yose abishaka izabera i Gisagara ku matariki ya 20 na 21 Mutarama 2018.

Nyirimana Fidele (iburyo) yavuze ko umukinnyi mushya Hyango Theodore (hagati) azafasha iyi kipe kwitwara neza uyu mwaka
Gisagara VC yegukanye shampiyona umwaka ushize ariko muri 2018 ihanze amaso cyane imikino Nyafurika ya Champions League

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza