Igikombe cy’Isi: U Rwanda rwatsinzwe na USA ruba urwa nyuma mu itsinda

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 30 Nyakanga 2017 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga "beach Volleyball" yitabiriye igikombe cy’Isi kiri kubera muri Autriche, yatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika amaseti abiri ku busa ifata umwanya wa nyuma mu itsinda mbere yo guhura na Canada.

U Rwanda ntirwatangiye iri rushanwa neza kuko rwatewe mpaga ku mukino wa mbere rwagombaga gukina na Brazil kuwa Gatanu bitewe no kugera muri Autriche rutinze.

Iyi kipe igizwe n’abakobwa babiri, Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu, kuri uyu wa Gatandatu yakinnye umukino wa mbere na Leta Zunze Ubumwe za America, ikipe igizwe na Sara Hughes na Kelly Claes.

Aba banyamerikakazi barushije cyane abakobwa b’u Rwanda bitabiriye igikombe cy’Isi bwa mbere, babatsinda amaseti 2-0. Iya mbere yarangiye u Rwanda rufite amanota 10 kuri 21 naho iya kabiri rugira 11 kuri 21.

Kugeza ubu mu itsinda harabanza Brazil imaze gutsinda imikino ibiri, USA nayo yatsinze imikino ibiri zose zikaba zifite amanota ane, Canada ni iya gatatu n’amanota abiri nubwo itaratsinda umukino naho u Rwanda rukaba urwa nyuma n’inota rimwe.

Ikipe y’u Rwanda izongera gukina kuwa Mbere, ihanganye na Canada ya Taylor Pischkena na Jamie Lynn Broder, mu mukino basabwa gutsinda kugira nibura bave ku mwanya wa nyuma.

Nzayisenga Charlotte agerageza kurenza umupira urushundura

Igikombe cy’Isi: Nyuma yo guterwa mpaga na Brazil, u Rwanda rurisobanura na USA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza