Karekezi Léandre na Gustave mu rugamba rwo kuyobora Volleyball nyarwanda

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 2 Gashyantare 2017 saa 11:48
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda rifite inama y’inteko rusange kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare, aho abakunzi b’ uyu mukino bategereje cyane cyane amatora azayikorwamo yo gutora komite nyobozi y’iri shyirahamwe.

Abakandida umunani ni bo bemejwe n’akanama gategura amatora ko ari bo bazaba bahatanira imyanya itanu kuri uyu wa gatandatu. Uretse imyanya ya Vice perezida n’umunyamabanga ifite umukandida umwe wayiyamajeho, abanyamuryango ba Volleyball bazabona umwanya wo guhitamo umukandida umwe muri babiri biyamamaje ku yindi myanya itatu isigaye.

Gustave Nkurunziza yizeye kongera kuyobora FRVB

Ku mwanya w’umubitsi, Mukamurenzi Providence azaba ahatana na Jeannette Uwera, Ribanje Jean Pierre na Ruterana Fernand bahatanire uwa Visi Perezida wa kabiri mu gihe Nkurunziza Gustave na Karekezi Léandre bazavamo umwe uzayobora iri shyirahamwe.

Nta gihindutse Kansime Julius (Visi Perezida wa mbere) na Mfashimana Adalbert (Umunyamabanga Mukuru) bo bizeye kuzatorerwa iyi myanya kuko ntawe bahanganye.

Ikivugwa cyane ariko muri aya matora ya komite nyobozi, ni umwanya wa Perezida w’iri shyirahamwe, aho Karekezi Léandre wabaye umukinnyi ukomeye muri uyu mukino, ari buze kuba ahanganye na Gustave Nkurunziza usanzwe ayobora iri shyirahamwe mu myaka ine itambutse.

Gustave Nkurunziza na Karekezi Léandre muri Volleyball y’u Rwanda

Tariki ya 09 Gashyantare 2013 ni bwo Gustave Nkurunziza yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda atsinze Antoine Sebalinda bahatanaga.

Uyu mbere yo kugera kuri uyu mwanya, yakiniye amakipe nka Seminari Nto yo ku Karubanda ndetse n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Uyu akaba yarabaye Umunyamabanga Mukuru w’ikipe Amasata-Les Colombes mbere yo kuba Perezida w’iterambere rya Volleyball mu Karere ka Gasabo ndetse n’Umubitsi wa FRVB .

Mu myaka ine amaze ayobora FRVB, Nkurunziza Gustave atangaza ko yashoboye kongera ibikorwa remezo mu bigo by’amashuri ndetse agafasha u Rwanda kwakira amarushanwa y’Akarere ka gatanu (Zone 5) inshuro eshatu ndetse ubwo iri rushanwa riheruka u Rwanda rwaryegukanye rutsinze Kenya amaseti 3-2 mu mwaka wa 2015.

Nkurunziza yashoboye gufasha amakipe y’abato kwitabira imikino myinshi mpuzamahanga gusa intego z’u Rwanda zo kuza mu makipe atatu ya mbere muri Afurika mu mukino wa Volleyball, 2017 igeze Nkurunziza n’ishyirahamwe ayoboye badashoboye kubigeraho.

Ku rundi ruhande, Karekezi Léandre we afite izina ryisumbuyeho muri uyu mukino nk’umukinnyi, dore ko we yakiniye ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu myaka ya za 2000, akinira ikipe ya volleyball ya APR igihe kinini ndetse ari no mu ikipe y’igihugu. Iki gihe umukino wa Volley ball wari ukomeye cyane haba muri za Kaminuza ndetse no mu bigo by’amashuri. Arangije kwiga Kaminuza yagiye muri Politiki.

Léandre Karekezi yayoboye icyari Akarere ka Ntongwe umwaka umwe (2005), naho kuva muri 2006-2015 yayoboraga Akarere ka Gisagara (manda ebyiri itegeko ryamwemereraga). Muri Sport, akiyobora Gisagara, imyaka ibiri ibanziririza umusozo wa manda ya kabiri itegeko ryamwemereraga yubakiyemo Akarere Gymnase , inzu y’imikino igezweho ndetse na Guest House izaba ifite na Piscine.

Ibi bikaba byarakurikiwe no kuhazana ikipe y’umukino wa Volleyball kuri ubu iza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona.

Mu mwihariko bashaka kuzana muri Volleyball, Léandre Karekezi atangaza ko yifuza ko umukino wa Volleyball wagera mu cyaro ukareka gukinirwa mu mijyi no mu mashuri gusa mu gihe Nkurunziza Gustave atangaza ko intumbero ye ari uko Volleyball ikinirwa mu nzu n’ikinirwa ku musenyi (Beach Volley) zatandukanwa aho yizeye ko hazubakwa ibibuga byafasha muri ibi.

Karekezi yakundaga gukurikiranira hafi siporo n'ubwo yari Mayor wa Gisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza