Karekezi wahoze ari Meya wa Gisagara ni umukandida rukumbi ku kuyobora FRVB

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 26 Mata 2017 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho uwari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Nkurunziza Gustave, yeguye, ubuyobozi bwasigaye bwateguye amatora yo kumusimbura kuwa 6 Gicurasi 2017, amahirwe menshi akaba ahabwa Karekezi Léandre wiyamamaje nk’umukandida umwe rukumbi kuri uyu mwanya.

Mu matora ya komite nshya ya FRVB yaherukaga kuba tariki 4 Gashyantare 2017, Nkurunziza wiyamamarizaga manda ya kabiri ni we wari watorewe kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka ine iri imbere n’amanota 18 atsinze Karekezi bari bahanganye we akabona icyenda.

Nyuma y’amezi abiri gusa atowe mu matora yavuzwemo ruswa ndetse bamwe mu bayobozi barimo na Nkurunziza bakagezwa imbere y’inkiko bakaza kurekurwa nyuma yo kubura ibimenyetso, yahisemo kwegura ku mpamvu ze bwite inshingano ze zisigarana Kansiime Julius uyobora mu buryo bw’agateganyo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kansiime usanzwe ari Visi Perezida wa mbere wa FRVB yatangaje ko muri iki gihe cy’inzibacyuho bahisemo gutegura andi matora yo gusimbura abayobozi beguye, akaba azaba kuwa 6 Gicurasi 2017 mu cyumba cya MINISPOC kuri Stade Amahoro i Remera.

Ku mwanya wa Perezida, Karekezi ni we mukandida rukumbi wiyamamaje, gusa Kansiime avuga ko nawe bizamusaba kugira hejuru y’amajwi 50% kugira ngo atorwe nubwo nta we bahanganye.

Yagize ati “Amatora azaba kuwa 6/5/2017. Haterana inteko rusange ya Volleyball aho abanyamuryango bose bazaza bagatora abayobozi basimbura abeguye. Habayeho igihe cyo gusaba abanyamuryango bakeneye kujya muri iyo myanya. Umunsi wa nyuma wo kwemeza ko umuntu aziyamamaza wari kuwa 20/4/2017. Ubu hasigaye amatora kuko ni nama yaratumijwe.”

Yakomeje agira ati“ Kuba hari imyaka iriho umukandida umwe ntibivuze ko yamaze gutorwa kuko n’iyo haba umwe amatora araba icyo gihe araza akiyamamaza noneho inteko igatora. Kugira ngo atorwe agomba kuba afite 50% y’amajwi hiyongereyeho ijwi rimwe.”

Karekezi ushobora gitorerwa kuyobora FRVB, yahoze ari umukinnyi ukomeye w’uyu mukino, akaba yarakiniye igihe kinini ikipe y’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na APR VC ndetse n’ikipe nkuru y’Igihugu yarambaragamo nimero 10.

Nyuma yo kurangiza kaminuza, Karekezi yerekeje muri politike aho yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara kuva mu 2006 kugera 2016.

Aka karere yagafashije kuva mu turere turi inyuma mu bukene, by’umwihariko muri siporo akaba yaragasigiye ikipe ikina mu cyicirio cya mbere cya shampiyona ya Volleyball, Gisagara VC.

Byongeye muri GIsagara yarangije manda ye hamaze kuzura inzu yo gukiniramo imikino itandukanye(Gymnase) igezweho ifite na Guest House.

Ku yindi myanya izatorerwa muri aya matora harimo visi Perezida wa kabiri. Kuri uyu mwanya hiyamamaje Ruterana Fernand watanzwe n’ikipe ya KVC (Kigali Volleyball Club), akaba ashaka gusimbura Ribanje Jean Pierre weguye. Naho ku mwanya w’umubitsi naho hari umukandida umwe rukumbi, Mukamurenzi Providence watanzwe n’ikipe ya Rwanda Revenue Authorithy Women Volleyball Club (RRA WVC), akaba agomba gusimbura Uwera Jeannette weguye nyuma yo gufungurwa.

Karekezi Léandre wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara ni umukandida rukumbi mu matora yo kuyobora FRVB
Karekezi (wambaye nimero 10) yahoze ari umukinnyi ukomeye wa Volleyball

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza