Kenya yegukanye irushanwa rya “Zone V” u Rwanda rubona itike y’igikombe cya Afurika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 24 Nyakanga 2017 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Volleyball ryaberaga muri Petit Stade i Remera kuva kuwa Gatanu w”icyumweru gishize ryasojwe kuri uyu wa Mbere ryegukanwa na Kenya yatsinze u Rwanda amaseti 3-1.

Uyu mukino w’ishiraniro hagati y’ibihugu bihora bihanganye mu Karere wari nko kwihorera kuri Kenya yari yatsinzwe n’u Rwanda mu 2015 rukanayitwara iri rushanwa.

Imbere y’abafana benshi bari buzuye Petit Stade i Remera, Kenya ntiyakanzwe n’umurindi wabo itangira neza umukino, igira amanota 15 u Rwanda rufite 13, inakomeza kugenda imbere kugera yegukanye seti ya mbere ku manota 25-23 nubwo abasore n’u Rwanda nka Madison, Mutabazi Jean Bosco na kapiteni Mukunzi ntako batari bagize.

Iseti ya kabiri itangiye, abafana baririmbaga basaba ko u Rwanda rwayegukana, koko rutangira neza rugira amanota atatu Kenya ifite ubusa, rugira atanu ifite abiri ariko kubera inararibonye byagiye kugera ku manota 12 Kenya yamaze gufata u Rwanda.

Abasore b’u Rwanda bakomeje kugerageza kwihagararaho ariko Kenya yari itandukanye cyane n’ibindi bihugu nka Sudani y’Epfo na Uganda byari byaratsinzwe n’u Rwanda mu mikino yabanje, kuko yo abasore bayo ari barebare kandi bazi no gutangira imipira ku rwego rwo hejuru.

Kuva ku manota 12 bakomeje kugenda basimburana ku kuyobora umukino, Kenya itagira gukora ikinyuranyo bigeze mu manota 20 igira 23 u Rwanda rufite 21, igira 24 rugifite 21 iyi seti nayo iyegukana ku manota 25-22.

Mu iseti ya gatatu abasore b’u Rwanda baje bariye karungu bagira amanota umunani Kenya ifite atanu, bagira11 ifite 6 gusa Kenya igenda izamuka ibafatira kuri 12.

Amakipe yombi yatangiye kugenda asimburana aza kongera kunganya bigeze ku manota 16 azamuka gutyo bamwe babona inota n’abandi bagahita baribona kugera ku manota 22 bakinganya gusa umukino ugana ku musozo abasore b’u Rwanda bari bashyigikiwe n’abafana benshi bakora ikinyuranyo bayegukana ku manota 25-23.

U Rwanda rwari rwamaze kwizera itike y’igikombe cya Afurika, mu iseti ya nyuma imbaraga zari zimaze kugabanuka bituma Kenya iyobora cyane umukino kuko yagize amanota 15 yasize u Rwanda atanu. Abasore ba Paul Bitok bakomeje kurushwa dore ko n’umurindi w’abafana wari umaze kugabanuka, Kenya igira amanota 22 bagifite 17 bagenda bazamuka gake gusa kuyitsinda biranga Kenya iyegukana ku manota 25-21.

Nubwo u Rwanda rwatsinzwe ku maseti 3-1 na Kenya, ibi bihugu byombi byabonye itike yo kuzaserukira Akarere ka gatanu mu gikombe cya Afurika kizabera mu Misiri.

Abakinnyi b’u Rwanda

1.Mutabazi Jean Bosco
3.Yakan Guma
4.Ntagengwa Olivier
5.Mutabazi Yves
7.Kwizera Pierre Marcal
8.Ndamukunda Flavien
9.Cyusa Irene Jacob
10. Nsabimana Yvan
11. Karera Emile Dada
12. Mukunzi Christophe
14. Musoni Fred
15 Murangwa Nelson
17. Akumuntu Kavalo Patrick
18. Sibomana Placide Madison

Ikipe y'igihugu ya Kenya ishyikirizwa igikombe
Kapiteni w'ikipe y'igihugu Mukunzi Christophe mu gahinda nyuma yo gutsindwa na Kenya
Ndamukunda Flavien (ibumoso) Nsabimana Yvan (hagati) na Kavalo Patrick bagerageje gutsinda Kenya biranga
Nsabimana Patrick (ufite umupira) agerageza gupasa Ndamukunda Flavien
Rujugiro na Rwarutabura bari mu baje gushyigikira ikipe y'igihugu
Umutoza w'ikipe y'igihugu Paul Bitok aganira na Nkurunziza Gustave usigaye ayobora Zone 5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza