Portugal yatsinze u Buholandi yegukana UEFA Nations League ikinwe bwa mbere

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Kamena 2019 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Portugal yabimburiye ibindi bihugu kwegukana igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu ku mugabane w’ u Burayi rizwi nka UEFA Nations League rikinwe bwa mbere, ni nyuma yo gutsinda u Buholandi igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru.

Amakipe ane yabaye aya mbere mu matsinda ane yari agize League ya mbere ibarizwamo ibihugu 12 bya mbere bikomeye i Burayi ni yo yahuriye mu mikino ya nyuma yabereye muri Portugal muri iki cyumweru.

Portugal yageze ku mukino wa nyuma ubwo yatsindaga u Busuwisi ibitego 3-1 ku wa Gatatu mu gihe u Buholandi bwatsinze u Bwongereza ibitego 3-1 ku wa Kane mu mikino ya ½.

Igitego rukumbi cyinjiye ku munota wa 60 w’umukino gitsinzwe na Gonçalo Guedes ku mupira yahawe na Bernardo Silva, ni cyo cyahesheje intsinzi ikipe y’igihugu ya Portugal, yegukana UEFA Nations League ikinwe ku nshuro ya mbere.

Portugal yihariye uyu mukino, aho yagerageje uburyo butandukanye ishaka ibitego ariko ikagorwa n’ubwugarizi bw’u Buholandi burimo Virgil van Djik, Matthijs de Ligt kimwe n’umunyezamu Jasper Cillessen.

Memphis Depay yashoboraga kwishyurira u Buholandi ku mupira yateye n’umutwe, ukurwamo na Rui Patricio mu gihe Marten de Roon yananiwe kubyaza umusaruro uburyo yabonye, umupira awutera hejuru y’izamu.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, u Bwongereza bwatsinze u Busuwisi kuri penaliti 6-5, ni nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino ndetse n’iminota 30 y’inyongera, yose yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Gonçalo Guedes atsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino wa nyuma
Gonçalo Guedes yishimira igitego cyahesheje ikipe ye kwegukana igikombe yakiriye
Bernardo Sliva na Guedes bishimira igitego cya Portugal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza