Rayon Sports Volleyball Club igiye kubyutsa umutwe

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports Volleyball Club yabayeho mu gihe gito igahita isenyuka, igiye kongera kubaho ndetse ishobora kuzakina shampiyona y’umwaka utaha.

Iyi kipe yari ishamikiye ku muryango wa Rayon Sports usanzwe ufite ikipe y’umupira w’amaguru, yabayeho mu gihe cy’imyaka itatu aho yaje mu mpera z’umwaka wa 2013 ibasha kwegukana irushanwa ryo kwibuka inshuro ibyiri, igarukira ku mukino wa nyuma wa shampiyona inshuro imwe gusa yaje gusenyuka mu 2016 kubera ikibazo cy’amikoro.

Ni ikipe yari yarahinduye isura ya Volleyball mu Rwanda kuko yatumye abafana baba benshi ku bibuga, ubukeba bw’iyi kipe mu mupira w’amaguru na APR FC bwimukira no muri Volleyball byongera ihangana. Imaze gusenyuka uwari Perezida w’ishyirahamwe ry’uyu mukino, Nkurunziza Gustave, ntiyatinye kugaragaza igihombo gikomeye uyu mukino wagize.

Yagize ati “Isura y’abafana nta cyahindutse, gusa ihungabana rya Rayon Sports ryagabanyije abantu, kuko Rayon ikivuka n’abatari bazi Volley bahise bahaguruka bakajya baza kureba imikino, gucika intege byahungabanyije Shampiona. Iyo umunyamuryango yari afite imbaraga zigatakara ni ikibazo, gusa ubu twashatse andi makipe afite imbaraga nka za REG na Gisagara."

Abakunzi ba Volleyball bashobora kongera kubona abafana bakubita bakuzura ku bibuga mu mabara y’umweru n’ubururu umwaka utaha nk’uko Gacinya Chance Dennis uri mu bayoboye Rayon Sports muri iki gihe cy’inzibacyuho yabitangaje mu muhango wo guhemba abakinnyi, abatoza n’amakipe yitwaye neza muri Volleyball mu mwaka ushize.

Uyu muhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu kuri Tele10 ari nayo yawuteguye, hahembwemo umukinnyi wahize abandi mu mwaka mu bagabo wabaye Mutabazi Yves usanzwe ukinira APR VC naho mu bakobwa aba Mukandayisenga Benitha wa Groupe Scolaire Sainte Aloys Rwamagana.

Aba kimwe n’abandi bakinnyi bitwaye neza mu bindi byiciro, bahawe ibihembo bitandukanye birimo Igikombe, Igikapu kirimo imyenda (Training), Inkweto za siporo, Genouillere (agafata mu mavi) ndetse n’ibikoresho bya DSTv (Kit Complet).

Nyuma yo gutanga ibihembo, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar wari uyoboye umuhango akaba umuyobozi wa Radio na TV 10 ndetse akaba yarahoze ari umutoza wungirije wa Rayon Sports Volleyball Club itarasenyuka, yaboneyeho abaza Gacinya wari mu bashyitsi bakuru, aho iyi kipe yarengeye n’igihe abafana bayitega.

Mu gusubiza, Gacinya yagize ati “Navuga ko twari twarabanje gusubira inyuma gato ariko mutwitege vuba ndetse bishobotse umwaka utaha.”

Benshi mu bahoze bakinira iyi kipe bagiye mu yandi, uwari umutoza wayo mukuru, Nyirimana Fidèle ubu ari muri Kirehe VC ndetse niwe watowe nk’umutoza w’umwaka mu 2017.

Ibihembo byatanzwe muri uyu muhango:

-  Umukinnyi w’umwaka mu bagabo (MVP): Mutabazi Yves (APR VC)
-  Umukinnyi w’umwaka mu bagore: Mukandayisenga Benitha (GS Saint Aloys Rwamagana)
-  Umukinnyi w’umwaka Serie B (ibigo by’amashuri) : Ndahayo Willy Cliff (GSO Butare)
-  Umusifuzi w’umwaka mu bagore: Uwanyirigira Beatrice
-  Umusifuzi w’umwaka mu bagabo: Harerimana Herman
-  Umukinnyi muto utanga icyizere mu bagore: Munezero Valentine ukinira (IPRC Kigali)
-  Umukinnyi muto utanga icyizere mu bagabo: Ndahayo Jean de Dieu (IPRC East)
-  Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagore: Ngendahayo Eugène (GS Saint Aloys Rwamagana)

-  Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagabo: Nyirimana Fidele (Kirehe VC)

-  Ikipe yatwaye shampiyona mu bagore: Rwanda Revenue Authority

-  Ikipe yatwaye shampiyona mu bagabo: Gisagara Volleyball Club

-  Ikipe yagaragaje guhatana kurusha izindi: Kirehe Volleyball Club

-  Ikipe y’umwaka mu bagore: APR Volleyball Club

-  Ikipe y’umwaka mu bagabo: APR Volleyball Club

-  Akarere ka Gisagara kahawe igikombo gashimirwa guteza imbere umukino wa volleyball ndetse kakanubaka Gymnase igezweho.

-  Akarere ka Kirehe nako kahawe igikombe gashimirwa imbaraga gashyira muri Sports na Volleyball kandi gakoresheje abavuka aho bakiri bato.

-  Umutoza w’ikipe y’igihugu, Paul Bitok nawe yahawe igikombe, imyenda ya Siporo n’inkweto za Siporo ashimirwa guteza imbere umukino wa Volleyball muri rusange

-  Lt Col Rugambwa Patrice wahoze ari Umunyamabanga mukuru muri Minispoc nawe yahawe igikombe, imyenda ya Siporo n’inkweto za Siporo nk’umwe mu bayobozi wagerageje kugaragaza imbaraga mu gufasha umukino wa Volleyabll gutera imbere.

Uretse ibi bihembo byahawe abakinnyi n’umuryango wa Volleyball muri rusange hanatanzwe ibihembo ku Mashyirahamwe atandukanye ashimirwa uko agerageza kwitwara muri siporo.

FERWABA yahawe igikombe nk’Ishyirahamwe ryagaragaje impano no kwita ku bakiri bato mu guteza imbere siporo mu Rwanda. FERWACY yo yahawe igikombe ishimirwa nk’Ishyirahamwe ryagaragaje kwita ku bakinnyi n’umukino w’amagare muri rusange kandi rikaba intangarugero ku yandi mashyirahamwe

Rwanda Cricket Federation yahawe igikombe nk’Ishyirahamwe ryagaragaje kwigira no guhatanira ishema ry’Igihugu n’abakinnyi kandi bivuye muri bo ubwabo.

FERWABA yahawe igikombe nk’Ishyirahamwe ryagaragaje impano no kwita ku bakiri bato mu guteza imbere siporo mu Rwanda
Umutoza w’umwaka w’ikipe y’Abagore yabaye Ngendahayo Eugène (iburyo) utoza GS Saint Aloys Rwamagana
Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri Minispoc na Perezida wa Komite Olempike mu Rwanda, Munyabagisha Valens bari bitabiriye uyu muhango
Me Kizito Safari na Gacinya Chance Dennis wemeje ko vuba aha Rayon Sports Volleyball Club ishobora kubyutsa umutwe
Munezero Valentine ukinira IPRC Kigali watowe nk'umukinnyi muto mwiza mu bakobwa
Umuyobozi wa Tele 10, Me Kizito yashimiye ababafashije mu gutegura iki gikorwa yemeza ko kizanagumaho
Rayon Sports VC yari imwe mu makipe akomeye itarasenyuka
Uko byabaga bimeze ku kibuga mu gihe Rayon Sports Volleyball Club yabagaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza