RRA VC yabonye itike ya ½ mu mikino iri kubera muri Uganda naho APR VC ntiyahirirwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2017 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Muri iyi weekend i Kampala muri Uganda hari kubera irushanwa mpuzamahanga ngarukamwaka ritegurwa na Kampala Amateur Volley Ball International ku nkunga ya NSSF.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu nibwo amakipe yageze muri ½ cy’irangiza yamenyekanye, nyuma y’imikino y’ijonjora no gukina ¼.

Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro, RRA VC yabonye itike yo kujya muri 1/2 imaze guhigika Nkumba VC ku maseti atatu ku busa. Ku rundi ruhande niko Ndejje yo muri Uganda yatsindaga APR VC yo mu Rwanda iyitsinze amaseti atatu ku busa. APR VC yahise ibura itike ya ½.

KAVC C nayo yihereranye ESPOR VC iyitsinda amaseti atatu ku busa naho Vision yo muri Uganda itsinda Sport S amaseti 3-2. Ni ukuvuga ko muri ½ hasigayemo RRA VC yo mu Rwanda, Ndejje VC, KAVC C na Vision VC zo muri Uganda. Uyu mwaka iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 21 aho ryitabiriwe n’amakipe 17 mu bagabo ndetse na 12 mu bagore.

Mu cyiciro cy’abagore harimo amatsinda ane buri ryose rikaba ryari rigizwe n’amakipe atatu. Uko niko mu ijonjora amakipe yari yagiye ahura.

A

-  Aspire vs Espor
-  Espor vs APR
-  APR vs Aspire
B
-  RRA vs Sport S
-  Sport S vs KAVC A
-  KAVC A vs RRA
C
-  KAVC B vs Ndejje
-  Ndejje vs KCCA
-  KCCA vs KAVC B

D
-  Nkumba VC vs VVC
-  VVC vs Cobap
-  Copab vs Nkumba VC

Imikino yose y’amajonjora mu bagore yabereye kuri uyu wa Gatandatu kuri Mandela stadium i Kampala.

APR VC ntiyahiriwe kuko yatsinzwe na Ndejje amaseti atatu ku busa
Iyi mikino yabereye kuri Mandela stadium i Kampala
Ikipe ya RRA VC igeze muri 1/2

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza