RRA VC yakozwe mu jisho na St Aloys, yihimurira kuri APR VC bahanganiye igikombe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Werurwe 2017 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Shampiyona ya Volleyball yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize, RRA VC yari imaze iminsi ihagaze bwuma ikorwa mu nkokora na St Aloys Rwamagana yayitsinze mu mukino w’ishiraniro warangiye ari amaseti 3-2.

Uyu mukino wabereye kuri Petit Stade wagaragayemo guhangana gukomeye ku mpande zombi, watangiye abakinnyi ba RRA VC basa n’abiraye imbere y’abakobwa b’iyi kipe y’i Rwamagana birangira bawutakaje batsinzwe amaseti 3 kuri 2 nyuma yo gukizwa n’iseti ya kamarampaka (seoul).

Uyu mukino, abakobwa ba RRA VC bawinjiyemo bafite mu mutwe umukino wa APR VC, bafata nka mukeba ukomeye wagombaga gukurikiraho.

Umutoza wa RRA VC, Masumbuko Jean de Dieu uzwi nka Masumbe avuga ko abakinnyi be yari yabasabye guha agaciro buri mukino, bakawukina nk’abahanganye na mukeba.

Ati “Badutsinze amaseti 3-2 kubera ko abakinnyi bishyizemo ko ikipe yoroshye, basanzwe bayitsinda ariko umukino warangiye yabigaranzuye. Biduhaye isomo ubutaha ntabwo tuzongera kugwa mu ikosa ryo gusuzugura ikipe.”

Nyuma y’uyu mukino, RRA VC yagombaga guterera undi musozi utoroshye wo guhangana na APR VC nayo ihagaze neza muri iyi minsi, ariko biza kuyihira kuko uyu yawutsinze ku maseti 3-0 (25-17; 25-18; 25-21).

Iyi ntsinzi yatumye RRA VC ikomeza kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Volleyball mu bari n’abategarugori, aho ikurikiwe na APR VC.

Umutoza Masumbuko atangaza ko mu gihe ikipe ye yitegura kwitabira imikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, ashaka gusiga yanikiye andi makipe muri shampiyona.

Iyi mikino Nyafurika izabera muri Tunisia muri Mata 2017. Umwaka ushize, RRA VC ni yo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yabereye nanone muri iki gihugu itahana umwanya wa Kane ku rwego rwa Afurika.

Umukino w'ishiraniro wahuzaga amakipe abiri ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, warangiye RRA VC itsinze APR VC amaseti 3-0
Umutoza atanga amabwiriza ku bakinnyi ba RRA VC
RRA VC yihimuriye kuri APR VC nyuma yo gutakaza imbere ya St Aloys Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza