Uyu mukino wabereye kuri Petit Stade i Remera ku Cyumweru, tariki ya 19 Werurwe 2017, wihariwe n’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro biza no kurangira itsinze IPRC Kigali, amaseti atatu ku busa idakozemo (25-14; 25-17; 25-14).
Mu mpera z’icyumweru gishize, habaye umukino umwe rukumbi kuko indi mikino ya shampiyona yasubitswe kubera harimo amakipe y’ibigo by’amashuri ari mu myiteguro y’ibizamini.
Muri iyo mikino harimo uwagombaga guhuza Ruhango VC na ST Aloys VC, APR VC na ST Joseph VC; St Joseph VC na St Aloys VC ndetse na APR VC na Ruhango VC.
RRA VC iracyayoboye n’amanota 22, ikurikiwe na APR VC ifite 17, hagakurikiraho St Aloys y’i Rwamagana n’amanota 13. Umwanya wa kane uzaho Ruhango VC ifite amanota 13 ikurikiwe ku mwanya wa gatanu na IPRC Kigali n’amanota 3 naho iri ku mwanya wa nyuma ni St Joseph itarabona inota na rimwe.







TANGA IGITEKEREZO