RRA VC yihanije APR VC mu mukino w’irushanwa ry’intwari (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mutarama 2018 saa 11:33
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Abagore y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC yatsinze APR VC amaseti 3-2 mu mukino wo ku munsi wa mbere w’amajonjora yo guhatanira igikombe cy’Umunsi w’Intwari cyatangiye kuri uyu wa 27 Mutarama 2018.

RRA VC na APR VC ni amakipe asanzwe ahangana cyane muri Volleyball yo mu Rwanda mu cyiciro cy’abagore.

Umwaka wa 2018 watangiye RRA yaramaze kubona Dorcas w’Umunya-Kenya nk’Umutoza wungiriza Masumbuko Jean de Dieu mu rwego rwo kongerera ingufu tekiniki z’abakinnyi.

Iyi kipe iterwa inkunga na RRA, yatsinze APR VC ku mukino wayo wa kabiri nyuma yo kwihererana IPRC Kigali yatsinze amaseti 3-1 mu wa mbere.

Mu yindi mikino y’ijonjora mu bagore, yabereye kuri College St André i Nyamirambo, APR VC yatsinze Ruhango VC seti 3-0; Ruhango na yo itsinda KVC seti 3-0.

Amakipe yitabiriye irushanwa mu bagore arimo RRA VC, APR VC, IPRC Kigali, KVC na Ruhango VC.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku ya 31 Mutarama 2018, uzabera kuri Petit Stade i Remera.

Mu Cyiciro cy’Abagabo, irushanwa ryitabiriwe n’amatsinda abiri aho irya A rigizwe na KVC, UTB, Kirehe VC, IPRC East na IPRC South naho itsinda B ririmo REG, APR, Gisagara na UNIK.

Umwaka ushize wa 2016 RRA yagombaga guhagararira igihugu mu mikino Nyafurika ariko kubera ikibazo cy’amikoro ubuyobozi bwagaragarije Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volley Ball, RRA ntiyabashije kwitabira iyo mikino yabereye muri Tuniziya. Amahirwe yaje guhabwa APR VC ihagararira u Rwanda.

RRA VC iritegura gusohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, biteganyijwe ko izabera mu Misiri mu 2018.

Umunsi w’Intwari wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka, hibukwa ibikorwa by’indashyikirwa byaranze abantu batandukanye kugeza ubwo bamwe bahara ubuzima bwabo bakitangira igihugu n’abagituye.

Intwari z’u Rwanda ziri mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi; zishyirwamo hashingiwe ku bwitange bugaragarira mu bikorwa zakoze, akamaro byagiriye abantu ndetse n’urugero zatanze cyangwa zitanga ku bandi.

Umunsi w’Intwari watangiye kwizihizwa ku itariki ya 1 Gashyantare buri mwaka mu 1999. Guhera mu 1994 kugeza 1998 uyu munsi wahuzwaga n’uwo Gukunda Igihugu wabaga ku itariki ya 1 Ukwakira.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dukomeze ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza.”

RRA VC yihanije APR VC mu mukino w’irushanwa ry’intwari
Umukino uhuza RRA VC na APR VC uba ari ishiraniro
Abatoza ba RRA barimo Masumbuko Jean de Dieu (ibumoso) n'Umunya-Kenya Dorcas batanga amabwiriza ku bakinnyi babo
RRA VC yatsinze IPRC Kigali bitayigoye
RRA VC ni inkingi ya mwamba muri Volleyball y'u Rwanda
RRA VC yatsinze IPRC Kigali amaseti 3-1 mu mukino wayo wa mbere mu irushanwa ry'intwari
RRA VC mu byishimo by'ikirenga nyuma yo gutsinda APR VC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza