RRA yakiriye igikombe ikipe yayo yatsindiye muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2017 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bwakiriye abakinnyi b’ikipe ya RRA VC y’abagore mu rwego rwo kubashimira igikombe bakuye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi kipe yari yitabiriye irushanwa ngarukamwaka ryitwa KAVC International Tournament ryabereye i Kampala muri Uganda ku matariki ya 19-20 Kanama 2017.

RRA VC yageze i Kigali ku gicamunsi cyo ku wa mbere, aho yagarutse imaze kwibikaho igikombe, yari itwaye ku nshuro ya gatatu. Yakiriwe n’ubuyobozi mu birori byabereye muri Lemigo Hotel ku wa kabiri, tariki ya 22 Kanama 2017.

Mu muhango wo kwakira no gushimira abo bakinnyi, Komiseri Wungirije ushinzwe Abasora akaba n’Umuvugizi wa RRA, Mukashyaka Drocelle, yavuze ko intsinzi ya RRA VC ari iy’igihugu cyose kuko bakuye igikombe mu mahanga.

Asobanura ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gishyigikiye imikino muri rusange ku bakozi bose kuko bifite akamaro ku gutuma batanga umusaruro mu kazi wiyongera.

Mukashyaka yashimangiye ko ikipe ari bumwe mu buryo bwo kumenyekanisha ibikorwa bya RRA aho ijya gukina hose.

Umutoza wa RRA VC, Masumbuko Jean de Dieu, yashimiye ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ku kuba bakiriye abakinnyi yemeza ko bigiye kubatera umwete no kurushaho kwesa imihigo.

RRA VC imaze kwitabira amarushanwa ane muri uyu mwaka, yashoboye kwegukana ibikombe bitatu byose.

Masumbuko yavuze bizeye ko n’andi asigaye uko ari abiri ikipe izarushaho kwitwara neza no kuzana ibikombe bisigaye gukinirwa.

Kapiteni wa RRA VC, Hakizimana Judith, na we yashimye abakinnyi bagenzi be bitanze mu marushanwa bagenda bitabira, asezeranya ubuyobozi bwa RRA ko bazakomeza kwitwara neza, abasaba kubaba hafi mu marushanwa yose.

Komiseri w’Imari muri RRA ari nawe wari umushyitsi mukuru uhagarariye Komiseri Mukuru, Hakizimana Richard, yashimiye ikipe ku ntsinzi bakomeje kubona, abizeza inkunga kugira ngo ikipe ihore ku isonga.

Imikino mpuzamahanga RRA VC ikubutsemo yari yahuje amakipe 29 aturutse mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) birimo Kenya, Tanzania, Burundi, u Rwanda na Uganda yayakiriye.

U Rwanda rwahagarariwe n’amakipe abiri arimo RRA VC na APR VC mu cyiciro cy’abagore n’andi atatu arimo APR VC, Kirehe VC na UTB VC mu bagabo.

Ikipe y’abagore ya RRA yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma Vision VC yo muri Uganda amaseti 3-1.

Ku ruhande rw’abagabo amakipe yo mu Rwanda niyo yahuye ku mukino wa nyuma aho APR VC yatsinze Kirehe VC amaseti 3-2.

Uhereye ibumoso: Kapiteni wa RRA VC, Hakizimana Judith; Komiseri ushinzwe Imari, Hakizimana Richard na Komiseri wungirije ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka, bishimira igikombe
Bari bafite akanyamuneza ku maso nyuma yo gushyikirizwa igikombe
Abayobozi muri RRA n'abakinnyi bayo bishimira igikombe bakuye i Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza