Beach Volleyball World Tour: Amakipe abiri y’u Rwanda yasezerewe, imwe yizeye gukina kimwe cya kabiri

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Kanama 2019 saa 09:30
Yasuwe :
0 0

Imikino y’umunsi wa mbere w’irushanwa ry’Isi rya Rubavu Beach Volleyball World Tour riri kubera ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu ryakomeje kuri uyu wa Kane, aho amakipe abiri y’u Rwanda mu bagabo yasezerewe mu gihe mu bagore ikipe imwe y’u Rwanda izakina imikino ya kimwe cya kabiri byanze bikunze.

Kuri uyu wa Kane nibwo amakipe yose agize amatsinda ane mu bagabo yagiye mu kibuga, ahura hagati yayo. Kugira ngo ikipe ikomeze muri kimwe cya kane byasabaga ko itsinda imikino ibiri mu gihe iyatsindwaga ibiri yahitaga isezererwa.

Ikipe ya mbere y’u Rwanda yasezerewe ni igizwe na Mukunzi Christophe na Ndamukunda Flavien mu itsinda B, aho yatsinzwe umukino wa mbere yahuyemo n’iy’Abayapani igizwe na Hitoshi Murakami na Keisuke Shimizu amaseti 2-0 (21-12 na 21-13).

Aba basore batsinzwe kandi n’undi mukino bahuyemo n’Abongereza (Mark Garcia-Kidd na Frederick Bialokoz) amaseti 2-1 (22-20, 19-21 na 08-15) maze bahita basezererwa.

Aba bakurikiwe n’ikipe ya kabiri yari igizwe na Muvunyi Fred na Niyonkuru Yves yatsinzwe n’Abayapani; Yuki Koshikawa na Ikeda amaseti 2-0 (24-22 na 21- 12) mbere y’uko itakaza undi mukino yahuyemo na Opsahl na Emil bo muri Norvège ku maseti 2-0 (17-21, 21-14 na 13-15).

Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils bombi bakinira APR VC, ni bo basigaye bahagarariye u Rwanda mu bagabo muri iri rushanwa rihuje ibihugu 12, nyuma y’uko batsinze umukino wa mbere bahuyemo na Tellness na Iversen bo bo muri Norvège ku maseti 2-1 (21-16, 17-21 na 15-10).

Aba basore bombi ntabwo babashije guhita babona itike ya kimwe cya kabiri kuko batsinzwe umukino wa kabiri bahuyemo n’ikipe ya Suède igizwe na Peter na Jacob ku maseti 2-0 (14-21 na 17-21), ibi byatumye bazakina ikindi cyiciro.

Iyi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatanu, aho amakipe umunani arimo n’iyi imwe y’u Rwanda agomba kwishakamo ane asanga andi ane yatsinze imikino ibiri, muri kimwe cya kane.

Murakami na Shimizu bo mu Buyapani bazahura n’ikipe yo muri Norvège, Koshikawa na Ikeda na bo bo mu Buyapani bahure n’ikipe yo mu Bwongereza, Tellnes na Iversen bo muri Norvège bazahura n’ikipe yo muri Chypre (Liotatis/Chrysostomou mu gihe Shoji na Kurakasa bo mu Buyapani bazisobanura na Gatsinzi Venuste na Hagumintwari Fils guhera saa 09:30.

Iyi mikino izahita ikurikirwa n’iya kimwe cya kane guhera saa 13:00.

Abagore na bo batangiye nabi

Mu cyiciro cy’abagore na ho u Rwanda ntirwahiriwe n’uyu wa Kane kuko rwatsinzwe imikino ibiri rwakinnye.

Ikipe igizwe na Muhoza Louise na Musabyimana Penelope yatsinzwe n’iya Denmark (Zibrandtsen/Olsen) amaseti 2-0 (21-11 na 21-06) mu gihe igizwe na Mulisa Pacifique na Nyirarukundo Christine yatsinzwe n’iy’u Bwongereza (Palmer/Grimson) amaseti 2-0 (21-05 na 21-09).

Muri kimwe cya kane kizakinwa kuri uyu wa Gatanu, ikipe y’u Buholandi (Van Driel/Teinders) izahura n’iy’u Rwanda igizwe na Nyirarukundo na Umulisa mu gihe Denmark (Zibrandtsen/Olsen) izahura na Côte d’Ivoire (Fieny/Miessan).

Umukino wa gatatu uzahuza amakipe abiri yo mu Rwanda, aho Nzayisenga Charlotte na Hakuzimana Judith batakinnye kuri uyu wa Kane, bazahura n’ikipe ya Muhoza Louise na Musabyimana Penelope, aho bivuze ko u Rwanda ruzaba rufite ikipe muri kimwe cya kabiri.

Amakipe atatu azakomeza, azasanga indi kipe y’u Bwongereza (Palmer/Grimson) izatangirira muri kimwe cya kabiri bitewe n’amanota menshi ifite ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ku Isi muri uyu mukino ukinirwa ku mucanga.

Iyi mikino iri kwitabirirwa n'abatari bake
Ndamukunda Flavien na Mukunzi Christophe babimburiye andi makipe y'u Rwanda gusezererwa muri iri rushanwa
Gatsinzi Venuste na Habanzintwari Fils bazakina ijonjora ribanziriza 1/4 nyuma yo gutsinda umukino umwe bahuyemo n'Abayapani
Abanyarwanda bashyigikiye amakipe yabo
Musabyimana Penelope na Muhoza Louise ntiborohewe n'abanya-Denmark
Amakipe yavuze hanze y'umugabane wa Afurika ari hejuru y'ay'u Rwanda na Cote d'Ivoire mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza