U Rwanda na Misiri byagabanye ibikombe bya Afurika binasangira amatike yo kuzitabira igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 18 Nzeri 2017 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagore yihereranye Misiri iyitwara Igikombe cya Afurika muri Volleyball y’Abafite Ubumuga (Para Volley Africa Sitting Volleyball Championships), gusa aba Barabu baza kwihimura mu bagabo nabo batsinda u Rwanda baracyegukana.

Iri rushanwa ryari rimaze icyumweru ribera kuri Petit Stade i Remera, ryasojwe kuri iki Cyumweru hakinwa imikino ya nyuma mu bagabo n’abagore yose yahuje u Rwanda na Misiri kuko ibindi bihugu byo byakubiswe kare bigenda bivamo.

Mu bagore, u Rwanda rwayoboye umukino kurusha Misiri runayitsinda amaseti 3-0. Iya mbere yarangiye rufite amanota 25-14, iya kabiri irangira rufite amanota 25-20 naho iya nyuma ruyitsinda ku manota 25-10 ruhita runegukana igikombe cya Afurika muri iyi mikino.

Mu bagabo, u Rwanda ntirworohewe kuko narwo rwagerewe na Misiri mu gatebo abakobwa barwo bagereyemo aba Barabu, barutsinda amaseti 3-0 barurusha cyane. Iya mbere bayitsinze ku manota 25-16, iya kabiri iba 25-08 naho iya nyuma iba 25-14.

Misiri isanzwe ari nacyo gihugu cya mbere muri Afurika muri iyi mikino niyo yahise yegukana igikombe gusa amakipe y’abagore n’abagabo y’ibi gihugu byombi akaba yabonye amatike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera mu Buholandi umwaka utaha.

Mu bagabo kuko Afurika izahagararirwa n’ibihugu bitatu, kuri Misiri n’u Rwanda haziyongeraho Moroc yatahanye umwanya wa gatatu itsinze Algeria amaseti 3-0 (25-14, 26-24 na 25-19).

Muri iri rushanwa, Misiri yatwaye igikombe kimwe u Rwanda rusigarana ikindi
Ikipe y'u rwanda y'abagabo mbere y'umukino
Amakipe y'u Rwanda yombi yabonye itike y'igikombe cy'isi
Byari ibyishimo ku Banyamisiri
Nzeyimana Celestin wari ushinzwe gutegura iri rushanwa yashimiye cyane abagize uruhare ngo rigende neza
Kapiteni w'u Rwanda mu bagore ashyikirizwa igikombe
Mu bagabo, Misiri ntiyoroheye u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza