U Rwanda rwatangiye nabi mu mikino ya Zone V muri Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kamena 2019 saa 04:21
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa Volleyball ntiyahiriwe n’umukino wa mbere yahuyemo na Misiri mu mikino y’Akarere aka Gatanu iri kubera muri Kenya kuko yatsinzwe amaseti 3-1 (23-25, 18-25, 25-23, 16-25).

U Rwanda rwagombaga guhura na Tanzania ku mukino wa mbere w’iyi mikino igamije gushaka tike yo gukina Imikino Nyafurika ya All-Africa Games ariko nyuma y’uko iki gihugu kikuye mu irushanwa, habaho impinduka, rwisanga na Misiri bari kuzahurira ku mukino wa gatatu.

Muri uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ikipe y’u Rwanda yihagazeho mu iseti ya mbere iyitakaza ku manota 25-23 mu gihe iseti ya kabiri yayigoye, ikayitakaza itsinze amanota 18 gusa.

Ikipe y’umutoza Paul Bitok yatsinze iseti ya gatatu y’umukino ku manota 25-23, ariko yongera gutsindwa na Misiri mu iseti ya kane ku manota 25-23, umukino urangira ari 3-1 (23-25, 18-25, 25-23, 16-25).

U Rwanda ruzasubira mu kibuga kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019, ruhura na Kenya yakiriye iyi mikino, guhera saa 16:00 mu gihe umukino warwo wa nyuma ruzawukina ku wa Gatatu hamwe na Uganda guhera saa 14:00.

Ikipe izaba iya mbere muri iri rushanwa, izatsindira itike yo guhagararira akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika ya All-Africa Games izabera muri Maroc muri Nzeli uyu mwaka.

Abakinnyi bagize ikipe y’igihugu ya Volleyball: Rwigema Simon, Niyogisubizo Samuel Tyson, Ntagengwa Olivier, Mutabazi Yves, Dusenge Wicklif, Karera Dada Emile, Ndayisaba Sylvestre, Nsabimana Mahoro Ivan, Dusabimana Gasongo Vincent, Mukunzi Christophe, Musoni Fred, Yakan Guma Lawrence, Akumuntu Kavalo Patrick na Sibomana Placide Madison.

Misiri ntiyoroheye u Rwanda mu mukino wa mbere
Ikipe yaserukiye u Rwanda mu mikino y'Akarere ka Gatanu muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza