U Rwanda rwegukanye igikombe cya Afurika muri Beach Volley

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 14 Gicurasi 2017 saa 04:57
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’igihugu y’abakobwa bakina ari babiri muri Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley), yegukanye igikombe cy’Afurika itsinze Maroc amaseti 2-1.

Iyi kipe y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse yegukanye igikombe nyuma yo kubona n’itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Autriche muri Kanama 2017.

Yabashije kwegukana igikombe nyuma yo gutsinda Mozambique yakiriye iyi mikino amaseti 2-0; Morocco yo yari yasezereye Kenya itsinze amaseti 2 -0.

Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse basezereye muri 1/2 Abanya- Maroc
Nzayisenga Charlotte afatanyije na Mutatsimpundu Denyse mu byishimo byo gutsinda Abanya Mozambike
Abafana b'u Rwanda bishimiye igikombe rwegukanye muri Beach Volley

.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza