U Rwanda rwihimuye kuri Libya mu gikombe cya Afurika, rurahatana na Maroc

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 28 Ukwakira 2017 saa 10:43
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball iri mu Misiri aho yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika, yaraye yihimuye kuri Libya iyitsinda amaseti 3-2 bigoranye, kuri uyu wa Gatandatu ikaza guhangana na Maroc mu wundi mukino w’ishiraniro.

U Rwanda ntirwabashije kubona itike yo kujya muri ½ cy’iki gikombe kiri kubera i Cairo kuko rwatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ . Byatumye rutangira imikino yo guhatanira imyanya kuva kuwa 5-8.

Mu mukino wa mbere iyi kipe yakinnye na Libya kuri uyu wa Gatanu yabashije kwitwara neza itsinda amaseti 3-2. Ni amakipe yari aziranye kuko mbere y’irushanwa yari yakinnye umukino wa gishuti warangiye Libya itsinze u Rwanda.

U Rwanda nirwo rwatangiye neza umukino ndetse ruza kwegukana amaseti abiri ya mbere, 25-19 na 25-18. Mu iseti ya gatatu, Libya yaje yahinduye imikinire yongeyemo n’imbaraga cyane ibuza u Rwanda amahwemo iyitsinda ku manota 25-12.

Aha u Rwanda rwasabwaga gutsinda iseti ya gatatu rukegukana umukino ariko nabyo ntibyakunze kuko Libya yayegukanye ku manota 26-24. Mbere y’uko bajya mu iseti ya gatanu y’amanota 15 yo gukemura impaka, umutoza Paul Bitok yasabye abakinnyi guhuza umukino bagakorera hamwe kugira ngo batsinde nk’uko babikoze mu maseti abiri ya mbere.

Uko yabibasabye ni ko byagenze kuko binjiye muri iyi seti neza, ndetse bajya mu karuhuko ka mbere, bari imbere n’ amanota 8 kuri 6 ya Libya banakavuyemo bakomeza kwitwara neza bayitsinda ku manota 15-13 biheshya u Rwanda intsinzi y’amaseti 3-2 muri rusange.

Umutoza Paul Bitok asobanuye impamvu Libya yabigaranzuye nyamara bari batangiye umukino neza, yagize ati “ Iseti ya gatatu ndetse n’iya kane, byagaragaye ko abakinnyi bamwe bari barushye biba ngombwa ko mbaruhura, kuko nta n’amahitamo menshi nari mfite, by’umwihariko ku ruhande rw’abatakira ibumoso, nyuma yaho kapiteni Olivier avunikiye”.

Yakomeje agira ati“Twagize ikibazo muri ‘reception’ ariko twagombaga kwishakamo ibisubizo, ari nacyo abakinnyi banjye bakoze kandi ndabashimira uburyo bitanze.”

Nyuma yo gutsinda uyu mukino u Rwanda rurahura na Maroc, yo yatsinze Congo Kinshasa amaseti 3-1, kuri uyu wa Gatandatu mu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rutahane umwanya wa gatanu muri Afurika.

U Rwanda rwabashije gutsinda Libya mu mukino Libya mu mukino utari woroshye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza