Umunyarwanda wakinaga muri Finland yerekeje mu cyiciro cya mbere muri Romania

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 19 Nyakanga 2017 saa 12:44
Yasuwe :
0 0

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’umukino wa Volleyball, Murangwa Nelson wakiniraga ikipe ya Liiga Riento muri Finland yamaze kwerekeza mu yindi yo mu cyiciro cya mbere muri Romania.

Murangwa usanzwe ari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu ndetse ubu akaba ari kumwe na yo mu mwiherero utegura irushanwa ry’akarere ka gatanu rizabera i Kigali, yamaze gushyira umukono ku masezerano y’umwaka mu ikipe ya Tricolorul LMV Ploiesti VC mu cyiciro cya mbere muri Romania nk’uko tubikesha urubuga rw’iyi kipe www.tricolorullmvploiesti.ro.

Rwanditse ko iyi kipe yasinyishije umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Murangwa Nelson akaba abaye n’umukinnyi wa kabiri iguze muri uyu mwaka nyuma ya Laurenţiu Lică watowe nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona ya Romania umwaka ushize.

Iyi kipe Murangwa yerekejemo yasoje shampiyona y’uyu mwaka wa 2016-2017 iri ku mwanya wa gatanu mu gihe iyitwa ACS Volei Municipal Zalau ari yo yegukanye igikombe.

Murangwa w’imyaka 24 yatangiye kumenyekana akina mu ikipe ya GSOB (Groupe Scolaire Officiel de Butare) hagati ya 2011-2013, nyuma anyura mu makipe ya Rayon Sports VC , ajya ku mugabane wa Aziya mu ikipe ya Oita Miyoshi Weisse yo mu Buyapani.

Yavuye mu Buyapani yerekeza ku mugabane w’u Burayi akinira Middelfart VC yo muri Denmark (2015-2016) ahita ajya muri Liiga Riento yo muri Finland (2016-2017) ari nayo yakiniraga kugeza ubu.

Murangwa Nelson agiye mu cyiciro cya mbere muri Romania
Murangwa Nelson amaze igihe akina nk'uwabigize umwuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza