Volleyball: Umuryango wa Rutsindura wahawe igihembo mu irushanwa ryo kumwibuka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 3 Nyakanga 2017 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Mu mpera z’icyumweru gishize, mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda habereye imikino ngarukamwaka yo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu waho na Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu rikinwa mu byiciro bitanu, icy’abagabo bakina icyiciro cya mbere (Serie A) ,Icyiciro cya kabiri ( Serie B), Icyiciro cy’abagore, Icyiciro cy’abakanyujijeho muri volleyball na volley ball yo ku musenyi Beach Volleyball.

Nyuma y’imikino y’amajonjora yari iryoheye ijisho, APR VC mu bagabo n’abagore zari zabashije kugera ku mukino wa nyuma ariko zihanizwa na RRA mu bakobwa na REG mu bagabo zegukana ibikombe.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOC, Lt Col Rugambwa Patrice wari umushyitsi mukuru yashimiye abariteguye n’umuryango wa Rutsindura kuba wabashije kwitabira iri rushanwa asaba ko ubutaha muri aya marushanwa hakongerwamo n’ayo kuririmba kuko nabyo yabikundaga cyane.

Yagize ati “Kuri uyu munsi dusoza igikorwa gikomeye cyo kwibuka umubyeyi Rutsindura binyuze mu byo yakundaga, nagiraga ngo mbasabe tujye tumwibuka ario bigira icyo bidusigira.”

Umukobwa wa Rutsindura warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bana bane yari afite kuri ubu akaba aba muri Canada, Ikirezi Alaine yari yitabiriye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 15.

Yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kubona nyuma y’imyaka 23 umubyeyi we yitabye Imana, hakiri abantu bamwibuka by’umwihariko binyuze mu mukino wa Volleyball yakundaga cyane.

Yagize ati “Ntabwo ndibuvuge amagambo menshi ariko ndashimira cyane abantu bitanze kugira ngo uyu munsi umere neza gutya. Ndashimira abantu bakomeje kuzirikana umubyeyi wanjye, nubwo ntaba hano (mu Rwanda) ariko hari benshi twakomeje kujya tuvugana bashaka kumenya amakuru yanjye n’umuryango wanjye ndetse n’abaduteye imbaraga zo kuza uyu munsi.”

Mu buhamya bugufi yatanze, yavuze ko bimwe mu byo yibuka ari uburyo se yajyaga akunda kuza muri Petit Seminaire bakiri bato aje gutoza Volleyball ndetse ngo abana yayigishaga bakaba bari nk’abavandimwe dore ko ngo kenshi nabo banjyaga kumusura mu rugo bisanzuye bamufata nk’umubyeyi wabo.

Mu rwego rwo kumushimira ibyo se yakoze, yitangira umukino wa Volleyball akawigisha atizigamye ndetse n’ubu ukaba warashinze imizi muri Petit Seminaire, iki kigo cyageneye Ikirezi igikombe cy’ishimwe.

Amakipe yegukanye ibikombe n’ibihembo yahawe:

Mu cyiciro cy’amakipe akina icyiciro cya mbere, REG VC yegukanye iki gikombe itsinze APR VC amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 250Frws naho mu bagore Rwanda Revenue Authority yegukana igikombe itsinze APR VC amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 250.

Mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri (Serie B) Groupe Scolaire Officiel de Butare yatwaye igikombe itsinze Petit Séminaire Karubanda amaseti 3-1, ihembwa ibihumbi 200Frws.

Mu cyiciro cy’abahoze bakina Volleyball (Veterans), igikombe cyatwawe na Veterans itsinze Relax Club, ihembwa ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda.

Mu cyiciro cy’amashuri abanza igikombe cyatwawe na Ecole primaire Simbi itsinze Mbazi, ihabwa ibihumbi 50 n’imipira yo gukina

Mu cyiciro cya Tronc Commun igikombe cyegukanwa na Christ Roi itsinze Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda ihabwa ibihumbi 150.

Mu mukino wa Beach Volleyball, igikombe cyatwawe n’Umucyo yari igizwe na Ismael na Hitayezu, bahabwa ibihumbi 100.

RRA ntiyoroheye APR VC mu bakobwa
Abakinnyi ba RRA bafana bagenzi babo bari mu kibuga
REG nyuma yo kwihaniza APR VC yegukanye igikombe
RRA yishimira igikombe
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye iyi mikino
Abafana bari benshi
Guhangana gukomeye hagati ya REG na APR VC
Karekezi Leandre ashyikiriza Umukobwa wa Rutsindura, igikombe cy'ishimwe yagenewe
Kapiteni wa REG ashyikirizwa igikombe na Lt Col Rugamba Patrice
Ikirezi ni we watanze igikombe ku ikipe ya RRA yacyegukanye mu bakobwa
Umuyobozi wa PSVF ashyikiriza kapiteni wa APR VC ibihumbi 250 bahawe nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri
Inshuti za Ikirezi zari zamuherekeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza