Volleyball: Amakipe azitabira Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba yafunguriwe imiryango yo gutira

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 8 Gashyantare 2018 saa 02:26
Yasuwe :
2 0

Amakipe abarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri, ay’abari n’abategarugori ndetse n’abahoze bakina umukino wa Volleyball, agiye guhurira i Huye mu irushanwa ritegurwa n’Ishuri Indatwa n’Inkesha (GSO Butare) ryo kwibuka uwahoze ari Umuyobozi waryo, Padiri Kayumba Emmanuel.

Iri rushanwa riteganyijwe hagati ya tariki 17 na 18 Gashyantare 2018, biteganyijwe ko rizitanitwa n’amakipe agabanyije mu byiciro bitandatu, abyifuza akaba agomba kwiyandikisha bitarenze ku wa Kabiri tariki 13 Gashyantare nk’uko Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri Indatwa n’Inkesha ari na cyo kiritegura, Rwirangira Pierre Célestin yabitangarije IGIHE.

Yagize ati “Imyiteguro imeze neza, ni irushanwa duteguye imyaka myinshi ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball ndetse n’abo mu muryango wa Padiri Kayumba. Turizera ko n’ubundi rizagenda neza. Uyu mwaka hazakina amakipe ari mu byiciro bitandatu, harimo ayo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya shampiyona mu bagabo, abari n’abategarugori, abahoze bakina na beachvolleyball.”

Padiri Rwirangira yavuze ko uyu mwaka umwihariko uri muri iri rushanwa ari uko bitewe n’uko hari amakipe atabasha kwitabira kubera impamvu zitandukanye, abaritegura bahisemo guha amahirwe abakinnyi kuba batizwa mu yandi makipe nta kibazo.

Yagize ati “Amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo azakoresha abakinnyi bafite ibyangombwa bya FRVB ariko yemerewe no gutira mu yandi makipe atazaba yitabiriye kugira ngo duhe abakinnyi bose amahirwe. Abakinnyi badafite ibyangombwa bo bashobora kwishyira hamwe bakitabira, bakazaba bari mu cyiciro kimwe n’icy’abahoze bakina.”

Muri Volleyball yo ku mucanga igiye gukinwa bwa mbere muri iri rushanwa, abaziyandikishamo basabwa kuba nibura igiteranyo cy’imyaka yabo bombi kitarenze imyaka 75. Bitewe n’uko nta bibuga by’umucanga byari bisanzwe biba muri G.S.O Butare, kuri ubu hari ibyo bari kuhubaka bikaba ari byo bizakoreshwa.

Padiri Rwirangira yanavuze ko bifuza ko n’indi mikino yose yazabera mu kigo kugira ngo byorohereze abafana bazaza kuyireba ariko ngo mu gihe amakipe yaba menshi cyane yifuza kwitabira, bazanifashisha ibibuga byo ku Gisagara kugira ngo hatabaho gutinda.

Umwaka ushize ibikombe byari byegukanywe na RRA VC mu bagore itsinze Ruhango VC ku maseti 3-0, mu bagabo (Serie A) cyegukanywe na Kirehe VC itsinze ku mukino wa nyuma UTB amaseti 3-0 na ho mu bagabo (Serie B) GSO Butare itsinda PSVF (Petit Séminaire Virgo Fidelis De Butare) ku maseti 3-0.

Padiri Kayumba yayoboye iri shuri imyaka igera kuri 14, kuva mu 1995 kugeza ku itariki ya 10 Gashyantare 2009.

Abamuzi bavuga ko yari umuyobozi w’intangarugero witangaga kandi agakunda guharanira guteza imbere uburezi.

Ku bakunzi ba siporo by’umwihariko ab’umukino wa Volleyball bamushimira uruhare yagize mu kuwuzamura muri iki kigo no mu Rwanda muri rusange akaba ari na yo mpamvu hategurwa imikino nk’iyi yo kumuzirikana buri mwaka kuva yakwitaba Imana mu 2009.

Padiri Rwirangira yavuze ko uyu mwaka bafunguye imiryango amakipe yemererwa gutira abakinnyi mu yandi atazitabira
Umwaka ushize mu bagabo igikombe cyegukanywe na Kirehe VC
RRA VC niyo yari yegukanye igikombe mu bagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza