Volleyball: Amakipe yakatishije itike y’umukino wa nyuma yamenyekanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Mutarama 2018 saa 12:00
Yasuwe :
0 0

RRA VC na APR VC, mu cyiciro cy’abagore, nizo zabonye itiki yo ku mukino wa nyuma mu irushanwa ry’umunsi w’Intwari, ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, mu gihe mu bagabo REG VC na Gisagara VC ari zo zizahatana ku mukino wa nyuma.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu mu cyiciro cy’abagore (RRA VC, APR VC, IPRC Kigali, KVC na Ruhango VC) ndetse n’amakipe umunani mu cyiciro cy’abagabo (REG VC, UTB, Kirehe,IPRC East, Gisagara, KVC, APR na Unik).

Mu cyiciro cy’Abagore amajonjora yabaye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, yasize RRA VC ku mwanya wa mbere ikurikirwa na APR VC zanikiye andi zahanganye na yo arimo Ruhango yaje ku mwanya wa gatatu, KVC na IPRC Kigali.

Iyabaye iya mbere n’iya kabiri ni zo zigomba gukina umukino wa nyuma uteganyijwe kubera kuri Petit Stade kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Mutarama 2018, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Icyiciro cy’Abagabo, umukino ubanziriza uwa nyuma wahuje Kirehe na Gisagara. Gisagara itsinda Kirehe seti 3-0 na ho uwahuje REG na UTB warangiye REG itsinze UTB seti 3-2. Gisagara na REG ziba zibonye itike yo gukina ku mukino wa nyuma na wo uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu kuri Petit Stade guhera saa moya z’umugoroba.

Abakinnyi ba APR VC bajya inama y'uko bavugurura umukino
APR VC ihanganye na IPRC Kigali
RRA VC mu mukino yahuyemo na KVC
Ikipe ya RRA ubwo yahuraga na Ruhango VC
Ruhango VC ihanganye na KVC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza