Volleyball: U Rwanda mu ihurizo ryo kwikura imbere ya Misiri mu gikombe cya Afurika

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 25 Ukwakira 2017 saa 10:26
Yasuwe :
1 0

Ikipe y’igihugu ya Volleyball iri mu Misiri aho yitabiriye imikino y’igikombe cya Afurika, ifite akazi katoroshye ko kwisobanura n’iki gihugu cyakiriye irushanwa, mu mukino wa ¼ uzahesha Abanyarwanda amahirwe yo gukabya inzozi.

U Rwanda rwari mu itsinda D hamwe na Botswana rwatsinze amaseti 3-0 (25-19, 25-18, 25-17) mu mukino wa mbere kimwe na Tchad rwatsinze amaseti 3-0 (25-20, 25-21 na 25-15) mu mukino wa kabiri ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira.

Nubwo rwari rwahise rubona itike yo kuzakina ¼ nyuma yo kwitwara neza muri iyi mikino ibiri, rwagombaga guhura na Algeria mu mukino wa nyuma mu itsinda igihe ruwitwayemo neza bikaba byaruha amahirwe yo kuzahura n’ikipe ya Congo Kinshasa yazamutse ari iya kabiri mu rindi tsinda.

Ntabwo byahiriye u Rwanda kuko rwahawe isomo n’aba barabu bo muri Algeria barutsinda amaseti 3-0 (25-18, 25-22, 25-21) mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri. U Rwanda rwari rwatangiye umukino rufite icyizere ko rushobora kwihagararaho gusa amahirwe yabaye make kuko rwahise ruvunikisha, Olivier Ntagengwa, umwe mu bakinnyi ngenderwaho akaba na kapiteni.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri mu itsinda byatumye rutombora kuzahura na Misiri muri ¼ mu gihe Algeria yo izahura na Congo Kinshasa yazamutse ari iya kabiri.

Ni akazi katoroshye ku basore b’u Rwanda bazaba bahanganye n’igihugu cya mbere muri Afurika muri uyu mukino, cyegukanye iri rushanwa riheruka ndetse kikazaba gikinira imbere y’abafana bacyo i Cairo.

Umutoza w’u Rwanda, Paul Bitok, yatangaje ko bitoroshye gukina n’iki gihugu ariko nta yandi mahitamo byanze bikunze bagomba guhangana batabasha gutsinda bakahakura amasomo.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye guhura n’igihugu cyakiriye irushanwa, cyegukanye irushanwa riheruka ndetse cya mbere muri Afurika. Nta yandi mahitamo uretse guhangana nabo. Gutsinda ni urugendo kandi ni ngombwa gukina imikino nk’iyi, ubwo duheruka guhura twakinnye umukino mwiza nta wamenya dushobora gutsinda bitakunda inararibonye.”

U Rwanda ruramutse rubashije guhangamura Misiri kuri uyu wa Kane, rwahita rubona itike yo gukina ½ aho rwaba rusigaje gutsinda undi mukino umwe rugakabya inzozi zo gukatisha itike y’igikombe cy’Isi kizaba kuva tariki 10 kugeza kuri 28 Nzeri 2018 kuko amakipe atatu ya mbere ariyo azaserukira Afurika.

U Rwanda rurashaka kugera mu makipe atatu ya mbere byaruhesha itike yo kwitabira imikino y'igikombe cy'Isi umwaka utaha
U Rwanda rwatsinzwe na Algeria bituma rutombora guhura na Misiri ya mbere muri Afurika
Uru ruganda rwubatswe na Rwanda Mountain Tea, rukorera mu nyubako nshya iri muri Special Economic Zone i Masoro, Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza