Volleyball: U Rwanda rwanyagiwe na Misiri inzozi zo kujya mu gikombe cy’Isi zirayoyoka

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 27 Ukwakira 2017 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwaraye rukinnye na Misiri mu mukino wa ¼ cy’igikombe cya Afurika kirimo kubera i Cairo rutsindwa rwihanijwe ku maseti atatu ku busa, inzozi rwari rwajyanye zo gusoza mu makipe atatu ya mbere rukabona itike y’igikombe cy’Isi zirangirira aho.

Muri iri rushanwa u Rwanda rwari rumaze gutsinda imikino ibiri harimo uwo rwatsinze Botswana na Tchad amaseti 3-0, rukaba rwari rwaratsinzwe umwe wa Algeria ku maseti 3-0.

Ntabwo kari akazi koroshye muri ¼ aho Paul Bitok n’ikipe ayoboye bagombaga guhura na Misiri, igihugu cya mbere muri Afurika, cyegukanye irushanwa riheruka kikaba kirimo no gukinira imbere y’abafana bacyo i Cairo.

Ni nako byagenze kuko kuva umukino utangiye Misiri ntiyigeze iha abakinnyi b’u Rwanda umwanya wo kuruhuka. Iseti ya mbere Misiri yatsinze ku manota 25-14 naho iya kabiri iyitsinda ku manota 25-18 gusa u Rwanda rwari rwayitangiye rwihagararaho kuko rwagize amanota umunani Misiri ifite atandatu ariko biza kurangira imbaraga zibaye nke rurayitakaza. Iya gatatu yo Misiri yayitsinze ku manota 25-14.

Gutsindwa uyu mukino bivuze ko urugendo rw’u Rwanda muri iri rushanwa rurangiye rukaba rutanabashije kugera ku ntego rwari rwajyanye yo kuza mu bihugu bitatu bya mbere ari nabyo bizabona itike yo kuzahagararira Afurika mu gikombe cy’isi kizaba umwaka utaha.

Iyi kipe igiye gukina imikino yo guhatanira imyanya kuva kuwa gatanu kugera kuwa munani ikaba igomba guhera kuri Libya kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’amanywa. Si umukino uri bworohe kuko amakipe yombi ubwo yahuraga bya gishuti, u Rwanda rwari rwatsinzwe.

Muri ½ hageze Algeria igomba kwisobanura na Tunisia uyu munsi saa 19:00 zishakamo igomba kugera ku mukino wa nyuma mu gihe undi mukino ugomba guhuza Misiri na Cameroun saa 21:00.

Abakinnyi b'u Rwanda bageragezaga kubuza aba Misiri gutera ibiro ariko bikaba iby'ubusa
Ikipe y'igihugu ya Misiri yasezereye u Rwanda irutsinze amaseti 3-0
Misiri ni nayo ihabwa amahirwe menshi yo kwisubiza iri rushanwa
Urwego rwa Misiri rwari hejuru cyane y'urw'u Rwanda kuva umukino utangiye kugera urangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza