Zone 5: Patriots BBC yahigiye kubabaza Abagande imbere y’abafana babo

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Akarere ka Gatanu ihuza amakipe yahize ayandi muri Afurika y’u Burasirazuba (Zone 5), yageze ku mukino wa nyuma isezereye Betway Power ihiga kwihimura kuri City Oilers imbere y’abafana bayo.

Iyi kipe yaserukiye u Rwanda mu bagabo kuri uyu wa Gatanu yakinnye na Betway Power yo muri Uganda mu mukino utari woroshye iyitsinda ku manota 82-74. Patriots BBC yatangiye neza uyu mukino agace ka mbere karangira ifite amanota 18-10.

Betway Power ifite umwe mu bakinnyi bakomeye cyane banigaragaje muri iri rushanwa, Mike Makiadi, yatangiye guhindukirana Patriots BBC mu gace ka kabiri irayisatira cyane ndetse karangira ibyitwayemo neza igatsinda ku manota 17- 22.

Byasabaga izindi mbaraga mu gace ka gatatu kuko bagiye kuruhuka muri rusange Patriots BBC irusha Betway Power amanota atatu gusa. Abasore b’u Rwanda bari bafite intego yo kugera ku mukino wa nyuma byanze bikunze bakomeje kugerageza imbere y’iyi kipe yari ishyigikiwe n’abafana benshi ariko agace ka gatatu bakegukana ku manota 22-16 naho aka nyuma Betway Power ikegukana n’amanota 26 irusha Patriots BBC rimwe.

Nyuma y’uyu mukino, Patriots BBC igomba guhura na City Oilers bahatanira igikombe cya Zone 5 n’itike yo kuzahagararira aka Karere mu gikombe cya Afurika cy’amakipe. Hakizimana Lionel yatangaje ko intego ya mbere bafite ari ukuzana iki gikombe i Kigali nubwo bazi neza ko bitoroshye kubera ikipe bazahura izaba ikinira imbere y’abafana bayo.

Yagize ati “Twagiye tubona uko abakinnyi bayo bakina. Nicyo cyari cyatugoye mu mukino twahuye nabo kuko bari bafite abakinnyi benshi bashya tutazi. Uyu ni umukino wa nyuma, tugomba gukoresha imbaraga nyinshi kandi tukumva ibyo umutoza adusaba ntacyatubuza gutsinda.”

Iyi kipe igomba gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa 18:30 z’umugoroba i Kigali, yageze mu mikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza itsinze ABC yo muri Tanzania ku manota 68-50 mu mukino wa kimwe cya kane wabaye kuwa Kane i Lugogo muri Uganda.

Ikipe ya APR BBC y’abagore nayo yari yaserukiye u Rwanda muri iyi mikino yo yasezerewe hakiri kare itsinzwe na UCU Canons Ladies 88-50.

Patriots BBC (yambaye ubururu) yageze ku mukino wa nyuma wa Zones 5
Kigali Convention Centre izatangirwamo ibyo bihembo, iri muri hoteli zihatanira igihembo cyo kwakira inama zikomeye muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza