Zone V: U Rwanda rurahura na Sudani y’Epfo mu mukino ufungura

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 22 Nyakanga 2017 saa 11:52
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa Nyafurika rya Volleyball rihuza amakipe y’ibihugu bigize Akarere ka Gatanu (CAVB Zone 5), ritangira kubera i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga mu mukino ufungura, u Rwanda ruracakirana na Sudani y’Epfo saa saa moya z’ijoro.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bine birimo Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda rwakiriye, riratangira kuri uyu wa Gatandatu saa 16h00 z’umugoroba muri stade Nto i Remera Kenya ihura na Uganda.

Uyu mukino urakurikirwa n’undi uhuza u Rwanda na Sudani y’Epfo ari nawo uribufungure rushanwa ku mugaragaro.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Paul Bitok yatangaje ko imyiteguro yagenze neza, abakinnyi bari bafite imvune ubu bakize anasaba abafana kuzajya baza gushyigikira abasore babo ari benshi kugira ngo bazitware neza.

Yagize ati “Mbere na mbere ndashaka gushimira abafana uko badushyigikiye mu marushanwa yambanjirije iri ubwo twari tubakeneye cyane nko muri Zone V iheruka, ubwo Uganda yari yadutsinze iseti 2-0, ariko ntibacika intege, bakomeje kuririmba kugeza igihe ikipe igarukiye mu mukino.”

Yongeyeho ati “Bafana bacu murabizi dufite akazi katoroshye muri iri rushanwa, abakeba bakomeye nka Kenya na Uganda. Muzaze muri benshi, mukomeze kudushyigiira kandi mutugirire icyizere natwe tuzakoresha imbaraga zacu zose ku bwanyu. Turi mu gihe cy’amatora, turifuza ko buri muntu yishima.”

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Christophe Mukunzi na we yunze mu ry’umutoza asaba abafana kuza ari benshi bakabatera ingabo mu bitugu kandi n’umurindi wahoze ku mikino ya Volleyball ukongera kugaruka.

Yagize ati “Nasaba abafana kuza ari benshi, bakongera kuryoherwa n’uyu mukino nk’uko byahoze. Mu gihe gishize urwego rwari rwarasubiye inyuma, mwahura n’abantu bakakubwira ngo twe tuzajya dufata ikipe y’igihugu gusa ariko ubu nababwira ko n’amakipe yazamuye urwego. Uzaba afite umwanya azaze arebe aho Volleyball igeze.”

U Rwanda rurashaka kwegukana iri rushanwa nk’uko rwabikoze mu 2015 bikaba byahita biruhesha itike yo gukomeza mu cyiciro kizakurikiraho cyo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri.

Imikino iteganyijwe:

Kuwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga:

4:00pm - Kenya vs Uganda
7:00pm - Rwanda vs Sudan y’epfo

Ku Cyumweru tariki ya 23 Nyakanga:

4:00pm - Kenya vs Sudani y’epfo
6:00pm - Rwanda vs Uganda

Kuwa Mbere tariki ya 24 Nyakanga:

4:00pm - Uganda vs Sudani y’epfo
6:00pm - Rwanda vs Kenya

Ikipe y'u Rwanda yiteguye kwitwara neza
Umutoza w'ikipe y'igihugu, Bitok wambaye nomero 9 aganira n'abakinnyi ku nshingano bafite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza