U Rwanda rwatsinze Uganda rwiyongerera amahirwe yo kwegukana Zone V

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 23 Nyakanga 2017 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Mu irushanwa Nyafurika rya Volleyball rihuza amakipe y’ibihugu bigize Akarere ka Gatanu (CAVB Zone 5), riri kubera i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 23 Nyakanga, u Rwanda rwatsinze Uganda amaseti atatu kuri imwe.

Imbere y’abafana batari bake bari baje kuri Petit stade aho iri rushanwa ririmo kubera, Uganda niyo yatangiranye imbaraga ibona inota rya mbere ndetse igira atanu u Rwanda rugifite abiri gusa.

Uganda yakomeje kugenda imbere mu manota ariko igeze kuri 19 u Rwanda rufite 16, abasore ba Paul Bitok bakoresheje imbaraga nyinshi babona amanota atatu banganya 19 ndetse bakomerezaho bagenda imbere kugeza begukanye iseti ku manota 25 kuri 23 ya Uganda.

Iseti ya kabiri yabaye nk’iyorohera u Rwanda kuko rwagize amanota atandatu, Uganda igifite rimwe gusa. Uganda yagiye izamuka gake gake, iza kugira amanota 15 u Rwanda rufite 18 ariko aba basore bakiniraga imbere y’abafana babo bakomeza kuyobora kugeza bayegukanye nayo ku mnaota 25-17.

Iseti ya gatatu nayo u Rwanda rwayitangiye ruri ku muvuduko rubona amanota atandatu Uganda ifite atatu, gusa uko umukino ukomeza amakipe yombi akarushaho gusatirana mu manota bigera kuri 11 yose anganya.

U Rwanda rwongeye kubona amanota abiri y’ikinyuranyo ariko bidatinze abasore ba Uganda baza kwigaranzura u Rwanda bagira amanota 22 rugifite 19 ndetse ruyegukana kuri 25-19.

Mu iseti ya kane, u Rwanda rwakosoye amakosa rwakoraga mu iseti ya gatatu, ruyiyobora kuva itangiye nubwo rwabaga rwegeranye na Uganda mu manota, irangira ari 23-21.

Gutsinda Uganda byahesheje u Rwanda kuyobora iri rushanwa kuko rumaze gutsinda imikino yarwo ibiri harimo na Sudani y’Epfo rwatsinze amaseti atatu ku busa kuri uyu wa Gatandatu mu mukino ufungura, rukaba rufite amanota ane.

Aba basore bagomba guhura n’ igihugu bahora bahanganye cya Kenya kuri uyu wa Mbere mu mukino uzaba ari ishiraniro kuko ari iya kabiri kugeza ubu inganya amanota atatu na Uganda, mu gihe Sudani y’Epfo ya nyuma kuko nta mukino n’umwe irabasha gutsinda izahura na Uganda.

Amakipe yombi aririmba indirimbo zubahiriza ibihugu
Ikipe ya Uganda n'abatoza bayo
Ikipe y'u Rwanda n'abatoza bayo
Ikipe ya Kenya izakina n'u Rwanda kuri uyu wa Mbere nayo yari yaje kureba umukino
Mahoro Yvan (wambaye 10) aterekera umupira Musoni Fred (14)
Ndamukunda Flavien (8) atera ikiro
Rujugiro yari yaje gushyigikira ikipe y'igihugu
Petit Stade yari yakubise yuzuye abafana
Abafana b'u Rwanda mu byishimo nyuma yo gutsinda Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza