U Rwanda rugiye guhatanira itike yo kujya mu mikino Olimpike 2012 ya Beach Volley


Yanditswe kuya 7-10-2011 - Saa 17:37'

Mu rwego rwo gutegura imikino y’ijonjora izabera Marocco ubwo bazaba bahatanira itike yo kujya mu mikino Olimpike mu mwaka wa 2012 izabera mu Bwongereza abakinnyi b’u Rwanda batangiye imyitozo ya volleyball yo ku mucanga (Beach volley) mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Muri iyo mikino u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu karere ka zone ya 5 kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika bigiye biyoboye uturere birimo.

Abakinnyi bari muri iyo myitozo bagizwe n’amakipe abiri y’abahungu aribo Kwizera Pierre Marshal afatanyije na Mbonyuwontuma Jea Luc (Kizungu), Nkuranga Alexis afatanyije na Irakarama Guillaume. Mu bakobwa hakaba hari Mukeshingabire Marie Josée, Uwineza Emilienne, Judith Hakizimana na Uwibambe Angelique.

Akarere ka 5 kakazahagararirwa n’u Rwanda na Kenya muri iyi mikino. U Rwanda ruri mu istinda rimwe na Marocco, Algeria, Gabon na Zimbabwe. Ukuriye komisiyo ya Beach, Mbaraga Alexis, aratangaza ko ikipe ihaguruka mu Rwanda kuwa gatandatu taliki ya 08 Ukwakira 2011. Akomeza avuga ko nibagerayo hagomba kuba tombola y’uburyo imikino izagenda, akaba aribwo bazanamenya ikipe bazatangirana nayo.

Ikipe y’u Rwanda mu bahungu irimo abakinnyi bashya, basimbuye abahagaritswe kubera imyitwarire. Abo bakinnyi akaba ari Nkuranga Alexis na Irakarama Guillaume basimbuye Ndamukunda Flavier na Mutesi Leon Fidele bahagaritswe nyuma y’imikino ya Beach Volleyball yabereye muri Kenya, impamvu ikaba ari uko batse amafaranga bemerewe ntibayahabwa. Gusa n’ubwo aba bakinnyi batagaragara ariko ubundi bari bahawe ibihano ari 4 barikumwe na Kwizera Marchal ndetse na Mbonyuwontuma ariko ba 2 baza kubabarirwa.

Ibyo byateye urujijo hibazwa impamvu hababariwe bamwe abandi bakabareka kandi barakoze ikosa rimwe, Perezida wa FRVB Uyisenga Charles akaba avuga ko aba basore 2 Ndamukunda na Mutesi ngo ntibitwaye neza mu gihano bahawe, ariyo mpamvu batahawe imbabazi. Gusa hategerejwe ko iminsi bahawe irangira kuko bahawe amezi 6 batitabira imikino y’ikipe y’igihugu yaba Beach Volleyball ndetse na Volleyball isanzwe.

IBITEKEREZO
Ese hagira uwumva amategeko unsobanurira ? Muri iyo mikino twitegura byaba byemewe guhindagura amakipe ndavuga Pairs ? Nsanzwe mbona kenshi bidakunze kubaho ko umukinnyi ukinanye n'undi muri saison cyangwa se competition runaka atemerewe guhindaguranya. Hari uwansobanurura uko bimeze ku Rwanda
Musubize8.10.2011 saa 03:55
######
volleyball yacu yabaye Urwenya !!! Reba kuri ranking aho tugeze. na za Malawi zatuje imbere ! Ibi byose ni ubuyobozi buhuzagurika
Musubize8.10.2011 saa 01:57
######

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!