2 Chainz yarushinze, Kanye West akorera agashya muri ubu bukwe (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kanama 2018 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Umuraperi 2 Chainz yambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we w’igihe kinini, ubukwe bwabo bwabereye i Miami ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2018.

2 Chainz[ubusanzwe witwa Tauheed Epps] yasezeranye n’umukunzi we Kesha Ward nyuma y’imyaka icumi yari ishize bakundana mu buryo bukomeye. Ubukwe bwabo bwatashywe na benshi mu byamamare n’inshuti za hafi gusa, abatumirwa bose hamwe babarirwaga mu ijana.

Eonline yatangaje ko umuvugizi wa 2 Chainz yemeje ko “yambikanye iy’urudashira na Ward” imbere y’inshuti magara ku wa Gatandatu. Ibirori byabereye mu nzu yitwa Villa Casa Casuarina i Miami, ahahoze hatuye umuhanzi w’imideli Gianni Versace.

Muri ubu bukwe, Kim Kardashian n’umugabo we Kanye West bari hafi cyane y’abageni gusa Kanye yakoze agashya biturutse ku nkweto zikoze mu buryo bwa sandals za Yeezy. Icyatunguye abantu ni uburyo yahisemo kwambara inkweto nto cyane ku buryo hari aho byamugoraga kuzihagararamo akishingikiriza Kim Kardashian.

Mu byamamare byatashye ubu bukwe harimo Kim Kardashian, Kanye West, Lil Wayne , Alicia Keys, Swizz Beatz ,Gucci Mane n’’abandi batandukanye.

Aba bombi basezeranye nyuma y’amezi ane ashize 2 Chainz yambitse impeta y’urukundo Kesha Ward. Yamusabye ko yamwemerera akazamubera umugore mu ruhame mu birori bya Met Gala byabereye i New York muri Gicurasi 2018.

Impeta 2 Chainz yambitse Kesha Ward siyo ya mbere y’urukundo yamwambitse amusaba ko yazamubera umugore, no mu birori bya BET Awards byabaye mu 2013 nabwo yapfukamye hasi imbere y’imbaga arayimwambika anamuvugira mu itangazamakuru ko ‘hagiye gukurikiraho guhana isezerano’.

Ubukwe bwa 2 Chainz n'umugore we bwabereye i Miami
Kanye West n'umugore we batashye ubukwe bw'uyu muryango basanzwe bafitanye ubushuti
Kanye West yabutashye yambaye inkweto zatangariwe cyane
Umuryango wa Kanye usanzwe ufitanye ubushuti bukomeye n'uwa 2 Chainz
Muri ibi birori, 2 Chainz yari yazanye intare y'umweru ngo ishimishe abashyitsi
Aba bombi basanzwe bafitanye abana batatu, Harmony na Heaven ndetse n'umuhererezi bise 'Halo'
Kanye West yatunguye abantu cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza