Abahanzi baba mu mahanga ntibemerewe guhatana muri Salax Awards yagarukanye impinduka

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 25 Mutarama 2019 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Abahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki mu bindi bihugu bakuwe mu bazahatanira ibihembo bya Salax Awards bizatangwa ku nshuro ya karindwi, mu mpera za Gashyantare uyu mwaka.

Hari hashize imyaka itanu ibihembo bya Salax Awards byashimiraga abanyamuziki bitwaye neza, bihagaze. Ikirezi Group yabitangije yahaye ikigo AHUPA Digital Services Limited, inshingano zo kongera kubitegura mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mutarama 2019, bashyize hanze itangazo risobanura amatariki y’ingenzi n’ amabwiriza agenga itangwa ry’ibi bihembo biri mu byiciro bitandatu.

Hari Umuhanzi witwaye neza muri R&B, Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori, Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat ,Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana, Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo n’Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop.

Ibihembo bizatangwa ku wa 29 Gashyantare 2019. Guhera kuri uyu wa Gatanu kugera ku wa mbere i saa sita z’ijoro hazaba igikorwa cyo gutanga abakandida bazahatana, binyuze ku rubuga rwa salax.rw cyangwa kuri telefoni, aho abantu bazajya bandika ijambo Salax bagashyiraho izina ry’umuhanzi cyangwa indirimbo, bakohereza kuri 9092.

Ibi bishobora gukora n’umuhanzi ki giti cye cyangwa undi wese ubona ko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa bikwiye gushimirwa.

Tariki 29 Mutarama hazatangwaza abahanzi 10 muri buri cyiciro batowe kurusha abandi, nyuma bazakurwemo batanu bazahatanira ibihembo.

Indirimbo y’umwaka izatwara miliyoni ebyiri n’igice

Indirimbo y’umwaka ni icyiciro cyihariye ugereranyije n’ibindi bitandatu byavuzwe. Buri muhanzi uzaba uri mu bahatana azatanga indirimbo imwe yumva ikwiye kuba iy’umwaka.

Umuhanzi ufite indirimbo izaba yabaye iy’umwaka azahembwa amafaranga miliyoni imwe n’igice ubundi abayikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho bahembwe ibihumbi 500 kuri buri umwe.

Buri muhanzi uzaba yatsinze mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni imwe, mu gihe umuhanzi wese uzahatana azahabwa amafaranga ibihumbi 100.

Abahanzi baba mu mahanga ntibemerewe guhatana

Bitewe n’impamvu zitandukanye hari abahanzi b’abanyarwanda baba mu mahanga nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari naho bakorera umuziki kandi bakunzwe ku rwego rwo hejuru mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Amwe mu mabwiriza avuga ko ‘SALAX AWARDS VII’ ireba abanyamuziki b’Ababanyarwanda bakorera muzika mu Rwanda’, bisobanuye ko n’ubwo umuhanzi yaba akunzwe ariko ataba mu gihugu adashobora guhatana.

Isaac Mulemba ushinzwe itangazamakuru muri Salax Awards yabwiye IGIHE ko impamvu banze ko abahanzi b’abanyarwanda baba mu mahanga bahatana byatewe n’uko bashaka ko buri muhanzi uzahatana azanaririmba ku munsi wa nyuma, bityo bagasanga abo hanze kubabona byazagorana.

Yagize ati “Hazabaho kuririmba ku munsi wa nyuma kandi bazaririmba indirimbo zabo, ushobora gushyiramo The Ben ntaze. Ubwo rero kumufata indirimbo ye ikaba iy’umwaka kandi ari ngombwa ko izaririmbwa urumva ko bitaba ari byo.”

Ibi bivuze ko abahanzi barimo The Ben, Meddy, Alpha Rwirangira, Princess Priscilla, Emmy n’abandi, batemerewe guhatana n’ubwo bafite ibihangano bikunzwe

Ibihembo bya Salax Awards byatangijwe muri 2009 bihemba abanyamuziki bitwaye neza, biza no kujya mu zindi ngeri z’imyidagaduro zitandukanye.

Muri 2014 nibwo byahagaze byongera kubyutswa muri 2016 ariko abahanzi benshi bagenda bikuramo bituma bisubikwa.

Ntirenganya Emma Claudine uyobora Ikirezi Group yahaye ububasha Ahmed Pacifique uyobora AHUPA
Meddy na The Ben bari mu bahanzi bakunzwe cyane ariko ntibemerewe guhatana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza