Abakobwa bahataniye Miss Rwanda bazengurukanye na Cogebanque mu Mujyi wa Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 Gashyantare 2018 saa 05:15
Yasuwe :
0 0

Abakobwa 20 bazatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda bazengurukijwe imihanda yo mu Mujyi wa Kigali bari kumwe na Cogebanque ari nayo muterankunga mukuru w’irushanwa.

Aba bakobwa bazengurutse imihanda ya Kigali biyereka abaturage ndetse Cogebanque yerekana imodoka ya Suzuki Baleno nka kimwe mu bihembo nyamukuru bizahabwa uzatorwa. Iki gikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 16 Gashyantare 2018.

Imodoka zirimo iyatwaye abakobwa bazavamo Nyampinga w’u Rwanda zahagurutse Kicukiro zinyura i Remera, Nyarutarama, Kibagabaga, Gisozi, Nyabugogo, Kimisagara, Nyamirambo, (Nyarugenge) Mu Mujyi Rwangati, Rwandex, Remera, urugendo rwasorejwe kuri La Parisse i Nyandungu.

Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, yabwiye IGIHE ko impamvu abakobwa bazengurukijwe Umujyi wa Kigali ari igikorwa cyateguwe kugira ngo bamenye uko uteye ariko batambutsa n’ubutumwa bushimangira ubwiza n’uburanga bwabo.

Yavuze ko batemberejwe Umujyi wa Kigali mu nguni zitandukanye zirimo n’izo bamwe muri bo bashobora kuba batari bazi kugira ngo bayimenye neza ariko na none Cogebanque nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa yifatanyije n’aba bakobwa mu gushyigikira ibikorwa byabo no gukangurira abantu kuyoboka serivisi nziza itanga.

Yagize ati "Cogebanque ni umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda, ni ukuvuga ngo ibikorwa bakoze byose tubana nabo buri munsi, niyo mpamvu natwe twaje hano kugira ngo twifatanye na bo muri uru rugendo batembera bareba uko Kigali imeze kuko harimo benshi batari barageze mu nguni bagezemo."

Yongeyeho ati "Twagendaga natwe tumurika ikarita ya "Mastercard Prepaid Card" twabazaniye, imaze igihe. Ni ikarita dukangurira benshi kuyitunga kubera ibyiza byayo, umuntu arayihabwa yaba ari umukiriya wa Cogebanque cyangwa atari we ikamufasha kuba yahaha ahantu henshi cyane ku Isi. Twagendaga duca mu bantu tuyibereka kuko harimo n’abatayizi.

Yakomeje ati "Biba byiza Cogebanque yegereye abakiriya ikabereka ibikorwa ariko na none dushyigikiye iterambere ry’umwari w’u Rwanda. Muri aba bakobwa 20 mwabonye bafite ubwiza n’uburanga hazatorwamo Nyampinga tugakomezanya urugendo, twagira ngo tubereke ko tubari inyuma mu bikorwa baba bafite ariko tunagaragaza igihembo nyamukuru tumufitiye. Mwabonye imodoka nziza, abantu benshi baba bazi umushahara ariko n’iriya ni imodoka nziza Cogebanque itanga bikaba byiza ko n’abanyarwanda babona iyi modoka nziza ihabwa umukobwa usobanutse nk’uko dutanga serivisi zisobanutse."

Imodoka y’abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yazengurutse Umujyi wa Kigali iherekejwe n’abasore bafite ubuhanga bwo kugendera ku nkweto z’amapine bose baberewe mu mwambaro w’amabara n’ibirango bya Cogebanque.

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda basezeye ku babyeyi ku wa 9 Gashyantare 2018 bajyanwa mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bazamara ibyumweru bibiri mu bikorwa bitandukanye, bazawuvamo haba ibirori nyamukuru bizasiga hamenyekanye Nyampinga mushya w’u Rwanda, uzatorerwa muri Kigali Convention Centre ku ya 24 Gashyantare 2018.

Mu bihembo Nyampinga azahabwa harimo imodoka nshya ya Suzuki Baleno ya miliyoni 18 Frw n’umushahara w’ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi bizatangwa na Cogebanque, kumwishyurira salon akoreshamo imisatsi umwaka, kumwambika igihe cyose agiye mu marushanwa, kumwishyurira internet y’umwaka n’ibindi.

Rebecca, Solange na Uwase Ndahiro Liliane bahataniye Miss Rwanda
Banyuze ku musigiti w'i Nyamirambo
Bazengurutse Rond Point yo mu Mujyi Rwagati
Cogebanque yeretse abatuye mu Mujyi wa Kigali ikarita ya Mastercard Prepaid Card
Aba bakobwa banyuze no ku cyicaro gikuru cya Cogebanque itera inkunga irushanwa rya Miss Rwanda
Aba bakobwa biyerekaga abaturiye imihanda ya Kigali
Abagendera ku nkweto z'amapine bari baberewe mu myambaro y'amabara ya Cogebanque
Ba Nyampinga bari bashagawe cyane Nyabugogo
Imodoka ya Suzuki Baleno izahabwa Nyampinga w'u Rwanda yerekanywe mu Mujyi wa Kigali
Inseko n'akanyamuneza byagaragaraga ku maso yabo
Ku muhanda mushya wa Sonatube uri kubakwa
MC Buryohe yagendaga akangurira abantu serivisi nziza za Cogebanque
Mu muhanda uva mu Mujyi Rwagati ujya Nyabugogo
Ubuyobozi bwa Cogebanque bwaherekeje aba bakobwa
Urugendo barusoreje kuri La Palisse i Nyandungu

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza