Yabitangaje mu gitaramo mvarugamba na njyarugamba cyabaye mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama 2019, aho bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2018 na barumuna babo bahiguraga imihigo abandi bahiga.
Bamporiki ati “Nk’Itorero ry’Igihugu nk’uko twabiganiriye, turifuza ko muzajya ku rugerero ibikorwa by’amaboko abo mungana bari gukora mukazabikora, mbese tukazabashakira nk’Itorero ribabereye muzakora kugira ngo mukomeze gushimangira uru rugendo mwatangiye”.
Yakomeje agira ati “Ntabwo rizaba ryihariye ari irya ba nyampinga ahubwo ni ukubashakira Itorero wahuza n’igihe baboneka kuko urabona aba bana barangije amashuri yisumbuye, abandi bagiye gukora Itorero ribajyana ku rugerero bari muri iki gikorwa cya ba nyampinga.”
Kuri Bamporiki ngo ‘ni inshingano zacu zo kubakangurira kujya ku rugerero ruzabera ku karere no kuba bajya mu Itorero ry’Indangamirwa rijyamo abana batsinze neza.
Yemeza ko aba bana b’abakobwa uru rugendo baba bagenze n’ibikorwa baba bakoze byo kumenyekana no kumenyekanisha u Rwanda, batifuza kuzabatakaza kuko bazakomeza kubakurikirana ku buryo ibyo abandi batozwa nabo babitozwa.
Ni ukuvuga ko bazareba Itorero rihura n’iki gihe babonetse ngo kuko ari ab’u Rwanda kandi n’ibyo bari bariho wabifata nk’urugerero rutoroshye, Itorero ry’Igihugu rikazabunganira kugira ngo ibyo batakaje na bo bazabibone.
Bamporiki yasabye abakobwa ko ubwiza, ubwenge n’umuco biba ikirombe u Rwanda rucukuramo icyabateza imbere. Yongera kwihanganiriza aba bakobwa ko badakwiye kwirara kubera ko ari beza.
Ati “Muramenye hatazagira ushingira ku bwiza, yangiza u Rwanda cyangwa se we ubwe kuko ataricyo mugiye gutorerwa cyangwa se mwatoranyirijwe”.
Nyuma y’iki gikorwa habaye isangira abakobwa batatu bahabwa amakamba, aho Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa wari wambaye nimero esheshatu, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella wari wambaye nimero icyenda naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine wari wambaye nimero ya mbere.







TANGA IGITEKEREZO