Abanyabugeni bo muri Tanzania n’u Rwanda batangije icyumweru cyo kumurika ibihangano i Kigali

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 4 Ukuboza 2017 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Abanyabugeni bakomoka muri Tanzania baje i Kigali kwitabira igikorwa cyo kumurika ibihangano cyateguwe n’abo mu Rwanda mu kurushaho kumenyekanisha inganzo yabo no mu rwego rwo kungurana ubumenyi n’ibitekerezo byateza imbere umwuga bakora mu karere.

Iki gikorwa cyo kumurika ibihangano by’ubugeni cyiswe “Iwacu Nyumbani Exhibition,” kizamara icyumweru kibera mu kigo cy’abanyabugeni cya Inganzo Arts Centre giherereye i Masaka mu Mujyi wa Kigali, gihurije hamwe abanyabugeni icyenda bo mu Rwanda na 15 bo muri Tanzania bemeza ko ubufatanye hagati y’abakora uwo mwuga mu bihugu byombi ari intambwe nziza izarushaho kuwuteza imbere.

Abanyabugeni baturutse muri Tanzania ni Cloud Chatanda, Cuthbert G. Semgoja, Florian Ludovick, Haji Chilonga, Lutengano Mwakisopile, Masoud Kibwana, Moses Luhanga, Mwandale Mwanyekwa, Raza Muhammed, Salum Kambi, Thobias Minzi na Vita Malulu. Abo mu Rwanda ni Epaphrodite Binamungu watangije Inganzo Arts Centre, Buregeye Innocent, Crista Uwase, Iradukunda Gilbert, Kubwimana Selemani, Kwitonda Olivier, Maryam Ghabousi, Mugisha Paul, Munezero Jean Marie Vianney na Ntwali Kevin.

Ibihangano bimurikwa n’aba banyabugeni bibonekamo ibigaragaza imibereho mu binyabuzima bitandukanye, ubwiza bw’ibintu karemano binyuranye, ibitekerezo kuri politiki, uburanga bw’umugore w’Umunyafurika, imitako n’imirimbo yambarwa, ibigaragaza amateka n’ibikorwa mu Isi ya none n’izindi ngeri.

Mu kiganiro na IGIHE, Epa Binamungu yavuze ko gutumira abanyabugeni bo muri Tanzania babitekereje nk’inzira nziza yo kwagura ubufatanye mu bakora uwo mwuga mu karere ndetse no kunguka ubumenyi ku mpande zombi by’akarusho bikaba byanatuma na bo ubutaha babatumira iwabo bakabasha kugurishayo ibihangano byakozwe n’Abanyarwanda.

Yagize ati “Intandaro yo gutegura iki gikorwa ni ka kanyoni katagurutse katamenya iyo bweze, ntabwo twigeze tujya kure ngo tumenye iyo bweze, noneho bwa bundi bweze bwadusanze iwacu tutanagurutse. Ni ibintu byiza, twatumiye abanyamahanga kugira ngo tuganire, turebe ibyo bakora, tubigireho na bo bagire icyo batwigiraho, ariko muri rusange twasanze ubugeni bwacu bwagira intambwe butera bwigiye no ku bandi.”

Yongeyeho ati “Mwabonye ko ibihangano berekanye bitajenjetse, baje biteguye kandi noneho niba tubatumiye bakaza, ni kuki se bo ubutaha batadutumira tukitabira ubutumire bwabo twemye tumeze neza tukamurika ibihangano byabo, si n’ibyo gusa kuko burya ibi ni uburyo bwo guhuza umuco tukareba ukuntu ibintu byarushaho kugenda neza.”

Yavuze ko iri murika ry’ibihangano rigiye kumara icyumweru ribera i Kigali rizajya rinajyana no kuganira no kungurana ibitekerezo biteza imbere umwuga hagati y’aba banyabugeni bo muri Tanzania batumiwe ndetse n’abasanzwe berekana ibihangano bo mu Rwanda muri Inganzo Arts Centre.

Moses Luhanga uri mu banyabugeni baturutse muri Tanzania bitabiriye “Iwacu Nyumbani Exhibition” wavuze ko ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda afata nk’igihugu kirusha ibindi isuku, asanga iki gikorwa bitabiriye kizarushaho kumenyekanisha ibihangano by’ubugeni akora mu byiciro bitandukanye ndetse agashishikariza abantu kwitabira bakareba ibishya babazaniye.

Yagize ati “Abantu baje bakunze ibihangano twazanye twizeye ko mu cyumweru tugiye kumara mu Rwanda tuzahava abantu bamenye ibyo dukora. Ubugeni ntabwo ari ikintu cyoroshye, iyo ubikunda ukabikora ushyizemo imbaraga byaguteza imbere, nk’indi myuga byakubeshaho, nitanzeho urugero njye nahoze ndi umwarimu ariko mu myaka yanjye y’ubukure ndabasha gukora ibi kandi birantunze ndetse mbasha kwishyurira abana ishuri nkakora n’ibindi bikorwa kubera ibi bihangano mubona.”

Abanyabugeni icyenda bo mu Rwanda ni bo bamuritse ibihangano by'ubugeni

Igikorwa cyo kumurika ibihangano cyakurikiwe n’ubusabane ndetse n’igitaramo cyabaye agasusuruko ku bantu b’ingeri zitandukanye bageze i Masaka aho Inganzo Arts Centre ku wa Gatandatu, tariki 2 Ukuboza ubwo habaga umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kumurika ibihangano by’ubugeni.

Abitabiriye umunsi wa mbere wa “Iwacu Nyumbani Exhibition” basusurukijwe n’umuhanzi Audia Intore ufite ubuhanga mu kuririmba indirimbo zo mu muco gakondo w’u Rwanda ndetse n’umuhanzi Engineer Kibuza.

Abato na bo banyuzwe n'ibihangano byerekanwa
Ibihangano by'umunyabugeni Iradukunda Gilbert uri mu bitabiriye Iwacu Nyumbani Exhibition
Inganzo Arts Centre ifite icyumba cyihariye cyashyizwemo ibihangano by'abanyabugeni batandukanye
Kubwimana Selemani, umunyabugeni ukiri muto uri mu berekanye ibihangano byuje ubuhanga
Masoud Kibwana wo muri Tanzania avuga ko iyi ari intambwe ishimishije abanyabugeni bo mu karere bateye
Moses Luhanga, umwe mu banyabugeni baturutse muri Tanzania
The Inganzo Arts Centre bifuza gusigarana amafoto y'urwibutso agaragaza ibihangano bihaboneka
Umuhanzi Engineer Kibuza na we yasusurukije igitaramo nyuma y'imurikwa ry'ibihangano by'ubugeni
Umuhanzikazi Audia Intore yasusurukije abitabiriye igitaramo nyuma y'imurikwa ry'ibihangano by'ubugeni
Umunyabugeni Uwase Crista aganira n'umwe mu bitabiriye Iwacu Nyumbani Exhibition
Umwe mu banyabugeni baturutse muri Tanzania yerekanye imitako

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza