Abanyarwandakazi batanu batoranyijwe kwitabira irushanwa rya Nyampinga ubyibushye mu Karere

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Ukuboza 2017 saa 01:22
Yasuwe :
2 0

Abanyarwandakazi batanu batoranyijwe kuzitabira irushanwa ry’abafite ibiro byinshi rizahuza ibihugu bitatu birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Biteganyijwe ko iri rushanwa rya Miss Chic Madam rihuza ba nyampinga bafite ibilo biri hagati ya 90 na 190 rizatangira kuwa 28 Ukuboza 2017 mu Mujyi wa Bukavu uherereye mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.

U Rwanda ruzahagarirwa na Uwase Aline Marie Pacifique w’ibiro 117; Uwase Umuhoza Denyse ufite ibiro 92; Uwizeye Vivine w’ibiro 180; Nyiramwiza Assia ufite ibiro 132 na Mugabekazi Jolie w’ibiro 120.

Uhagarariye Abanyarwanda bafite ibilo byinshi, Uwizeye Vivine, yabwiye IGIHE ko bizeye ko bazegukana umwanya wa mbere muri Miss Chic Madam.

Yagize ati “Hakeneye gutoranywamo nyampinga ubyibushye uzahagararira ibi bihugu bitatu ariko twizeye ko umwanya wa mbere tuzawegukana kubera ko icya mbere mu Rwanda tumenyereye kwegukana umwanya wa mbere, kandi ikindi bikaba ari ibintu tumenyereye bitadutunguye kuko n’imyitozo tuyigejeje kure.”

Yakomeje avuga ko muri iri rushanwa hari akanama nkemurampaka kazababaza ibibazo bitandukanye birimo n’iby’ubumenyi rusange n’uko biyakiriye kugira ngo kagaragaze uwabaye uwa mbere.

Aba banyarwandakazi batanu baratoranyijwe mu bagore n’abakobwa 50 biyandikishije kugira ngo bazahagararire igihugu muri iri rushanwa ry’abafite ibilo byinshi.

Miss Chic Madam iteguwe ku nshuro ya kabiri, yaherukaga kuba mu mpera z’umwaka wa 2015. Icyo gihe yabanje guhuza abagore bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusa none kuri iyi nshuro hongewemo n’abo mu Burundi n’u Rwanda.

Abazitabira irushanwa ry'abafite umubyibuho udasanzwe biyerekana
Bafite icyizere cyo kuzahiga abandi
Ubwo abahatanira kuzahagararira u Rwanda bari mu majonjora
Batanu bazahagararira u Rwanda muri Miss Chic Madam
Uwizeye Vivine w'ibilo 180 (ibumoso) ariyizeye
Uwizeye Vivine yavuze ko bizeye kwegukana umwanya wa mbere muri Miss Chic Madam

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza